Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Nyagatare gihuriweho hafi n’imirenge yose yo muri aka karere,ibigira ingaruka ku baturage zirimo gukora urugendo rurerure bajya kuvoma, guhendwa n’ikiguzi cy’amazi,no gukoresha amazi yanduye yashotsemo inka.
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabare, mu murenge wa Rwempasha baganiriye na kglnews.com bavuga ko ivomo bafite rimwe ijerekani ari amafaranga 300,kandi bitewe n’ingano yayo bakenera batayabona bagahitamo kuvoma amazi y’umuvumba anashorwamo Inka.
Ati : ”Iki ni ikibazo kiri kudindiza iterambere ryacu kuko umwanya twagakwiye kuba turi gukora ibindi, tuba twagiye kuvoma. Twakigejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye yaba ubw’akarere ndetse na Wasac ariko byaranze biba iby’ubusa. Twifuza ko inzego z’ubuyobozi bireba zadufasha kukivugutira umuti urambye”.
Undi nawe ati:”Reba aya mazi y’umuvumba niyo turi kuvoma kandi nawe urabona ko inka ziri gushoka mo nazo,ubwo badufashije tukabona amazi rwose biratubamgamiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo gihari gusa ngo kiri gushakirwa igisubizo binyuze mu mishinga ibiri ari yo ya Muvumba Multipurpose Dam na
Ati : ”Ntabwo twicaye. Dufite umushinga Muvumba Multipurpose Dam ugomba kuzaba igisubizo cy’iki kibazo tutanibagiwe ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi. Ni umushinga wari waradindijwe n’icyorezo cya COVID 19, ariko kuri bu wongeye gusubukurwa, ndetse abawukoramo bafite ofisi twabatije hano ku karere bari gukoreramo rwose abaturage batagerwaho n’amazi meza bashonje bahishiwe”.