Cyera kabaye nyuma y’imirwano ikomeye muri Rutshuru, M23 isabye ko habaho ibiganiro byayihuza na Leta ya Congo

Ni mu itangazo uyu mutwe wasohoye rigenewe abanyamakuru nyuma y’imirwano ikomeye mu duce twa Teritwari ya Rutshuru bari bahanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC. M23 yanditse isaba ko habaho ibiganiro byayihuza na Leta ya Congo.

Muri iri tangazo kandi M23 ivuga ku mirwano yabaye guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2022 ivuga ko yashotowe n’ingabo za Leta maze bikaba ngombwa ko yirwanaho. Ni imirwano yabereye mu duce twa Teritwari ya Rutshuru turimo Bweza, Tanda, Mukarange na Muhimbira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 isabye ko habaho ibiganiro byo kuyihuza na Leta ya Congo ariko ihurizo ririmo ni uko Leta ya Kinshasa ifata uyu mutwe nk’umutwe w’iterabwoba bityo ko bitapfa koroha ko bahurira ku meza amwe y’ibiganiro kuko ku isi nta Leta iganira n’imitwe y’iterabwoba.

M23 isabye ibiganiro nyuma y’iminsi micye umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken avuye muri aka Karere k’ibiyaga bigari aho yasuye u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ko mu biganiro yagiranye n’abakuru b’ibihugu byombi Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tchisekedi wa Congo yabasabye kuyoboka inzira y’ibiganiro mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo rya M23 risaba ibiganiro na Leta ya Congo

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.