Capiteni Haruna Niyonzima yagarutse mukazi nyuma y’igihe arwaye

Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru yuko Capiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima hamenyekanye ko arwaye ahita ajya kwa muganga bamubwira ko arwaye amara.

Tariki ya 7 Ukuboza 2023 ni bwo Haruna Niyonzima umukinnyi wa Al Ta’awon SC yabazwe mu nda ku mara, nyuma yo kumara igihe yumva aribwa.

Kubagwa byagenze neza ari nayo mpamvu yakize vuba akaba yaratangiye imyitozo na bagenzi be mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri AS Kigali, ikipe ya Al Ta’awon SC yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko kuva yayigeramo ari umukinnyi ugenderwaho ku mwanya we.

Haruna Niyonzima yanyuze mu makipe atandukanye akomeye nka Rayon Sports FC,APR FC,Yanga,Simba na Al Ta’awon SC akinamo ubu.

Capiteni Haruna Niyonzima yagarutse mukazi nyuma y’igihe arwaye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda