Mu rukundo rw’umugore n’umugabo habamo ibintu byinshi bitandukanye ariko kugira ngo rugende neza kandi ruzarambe murasabwa kubahana buri umwe, Muri iyi nkuru dukesha urubuga RealWorld tugiye kurebera hamwe igice cy’umubiri umugabo asabwa kubaha ku mugore kugira ngo babane mu mahoro kuko aramutse ahakoze byarakaza umugore.
Umugabo akwiriye gushyiraho imbibi hagati ye n’umufasha we ubundi akirinda guhubuka amukora aho ubonye hose. Hari bamwe mu bagabo bakubitwa inshyi n’abagore babo bakabibakorera atari urwango ahubwo ari ugushoberwa bitewe n’uburyo uba wamwisanzuyeho ukarenga imbibi.
Mugabo, uragirwa inama yo kuyoborwa ibiganza byawe mu rwego rwo kumenya aho ubifatisha. Abagore ntabwo bakunda umugabo ubakora mu maso bya hato na hato.Umugore umwe yaragize ati: “Ibaze kuba wafashe umwanya wawe uri kwisiga ibirungo hanyuma mu mwanya muto umuntu akaza akagukora mu maso byoroshye, ibintu byose wishyizeho agahita abikuraho. Birababaza cyane”.
Isura y’abagore ni ingenzi cyane kuko iri mu byo batakazaho umwanya munini, Ntabwo biba byemewe gukora ku nda y’umugore uko wiboneye. Ibi nubikora ushobora kwisanga mu manza. Abagore ntabwo bakunda umugabo ubakora ku nda by’umwihariko mu gihe utari umugabo we aha yanagukubita.
Nukora umugore ku nda ye ukabikora utamusabye uburenganzira, ni amakosa akomeye yo kwirinda. Umugore utwite we ni umwihariko, ntabwo ukwiriye gupfa kumukora ku nda. Abagirwa inama cyane ni ababikoraga ku bagore batari ababo.
Ntugapfe gukora mu musatsi w’umugore uko wiboneye. N’ubwo uri kumubona gutyo, menya ko uwo musatsi yawutakajeho amafaranga menshi cyane ari kuwukoresha ku buryo bigoranye kukwihanganira. Gukina n’umusatsi we, bifatwa nko kumwiyenzaho kabone n’ubwo atavuga, Ntuzapfe gukora ku kibuno cy’umugore uko wiboneye cyane cyane igihe muri mu ruhame kuko abifata nko kumusuzugura cyane cyane iyo utari umugabo we.