Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, nibwo Gen Pacifique Ntawunguka wamenyekanye ku izina rya Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirkare rya FDLR rizwi nka FOCA( Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa Igisirikare cy’ u Rwanda nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ ingabo za AFC/ M23 mu Burasiraziba bwa Repubulika Iharanira Domokarasi ya Congo.
Umuvugizi wungirije wa M23 , mu kiganiro yagiranye n’ abagenzi bacu b’ Imvaho Nshya yavuze ko uyu munsi Gen Omega aza gushyikirizwa Ingabo z’ u Rwanda. Yavuze ko Gen Omega ashobora koherezwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Werurwe 2025 cyangwa ejo.
Icyakora Dr Balinda avuga ko itangazamakuru riza kumenyeshwa umuhango wo guha Ingabo z’ u Rwanda Gen Omega wabarizwaga muri FDLR ,Umutwe w’ iterabwoba ugizwe n’ abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu Omega agiye kugezwa mu gihugu cy’ u Rwanda nyuma y’ iminsi mike Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’ abo ayoboye 13 bari muri FDLR bashyikirizwe Ingabo z’ u Rwanda ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza u Rwanda na Congo.
Mu mpera z’ ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka ,hari amakuru yari yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga,avuga ko Gen Omega yaba yaraguye mu mirwano yahanganishije M23 n’ ihuriro ry’ Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda,mu mpera z’ icyumweru gishize yavuze ko umurambo wa Gen Omega utaraboneka. Icyo gihe mu magambo yagize ati” Gen Omega amakuru ye muzayamenya ,tuzayatangaza vuba aha ,turacyamushakisha .njye nageze mu ndaki ye ,indaki ya Gen Omega,iri Kanyamahoro ,munsi y’ Ikirunga cya Nyiragongo. Ntawurimo ariko n’ umurambo we ntabwo twawubinye”.