Burya bose ntabwo b’ababaje gutabara! Abaturage bo mu Karere ka Musanze bagiye gushyigikira mugenzi wabo wari wahuye n’ ikibazo ariko bamusiga mu kindi kibazo gikomeye cyane

 

 

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagari ka Migeshi, umugabo witwa Maniragaba Emmanuel avugako yabuze amafaranga agera ku bihumbi 730 yari abikiye umuturanyi we yabuze ubwo havagaho kumutabara inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Inkuru mu mashusho

Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu muturage yarari mu murima arikumwe n’umugore we n’abana bahinga, saa yine zigeze bamuhamagara bamubwirakoinzu ye yafazwe n’inkongi y’umuriro.

Ngo ubwo abaturanyi be bamutabaraga basohora ibintu mu nzu ngo bidashya, mu gihe Polisi yazimyaga uwo muriro, ngo yaburiyemo amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi wari wagurishije inka ebyiri.
Yavuze icyamuteye kubikira abo baturanyi ayo mafaranga ati “Bakimara kugurisha inka zabo ebyiri, bagiranye amakimbirane ntibumvikana neza icyo bakoresha ayo mafaranga, njye nk’Umuyobozi w’Isibo bangirira icyizere bansaba kuba nyababikiye mu gihe bagitekereza icyo bayakoresha”.

Ayo mafaranga yari abitse munsi ya matora araraho, ngo inzu imaze gufatwa n’inkongi yayobewe uwasohoye matora aherako avugako uwaba yayisohoye ariwe watwaye amafaranga.

Arongera ati “Abaturage baje kuntabara bageraga muri 400, ntabwo nari kumenya uwasohoye matola aho amafaranga yari abitse, nkaba nkeka ko uwasohoye iyo matola ari we wayatwaye, kugeza ubu Polisi na RIB baracyari mu iperereza ntiharaboneka uwayatwaye, ubuyobozi bwo ntacyo burabivugaho”.

Emmanuel akekako inzu ye yaba yaratwitswe ku bw’akagambane, bagatwika uruzitiro rwari rugizwe n’amashami y’inturusu bigakoza inzu. Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahageze inzu itarangirika cyane.

Avuga ko uretse ayo mafaranga yabuze, intama ebyiri n’ihene imwe zari ziziritse hanze zahiye zirapfa, hashya n’ibigori byari ku ibaraza avuga ko byavamo imifuka itatu, hashya n’ibishyimbo byari hanze bitarahurwa, akaba ari ho ahera asaba Leta inkunga.

Ati “Leta ndayisaba ubufasha ngo ingoboke, nta bushobozi mfite bwo gusana inzu yangiritse cyane, imyaka n’amatungo byahiye, nta mwenda wo kwambara kuko yahiriye hanze aho twari twasize tuyanitse, nsigaye iheruheru, Leta ni yo mpanze amaso, ingoboke inkure mu mazi abira”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aremeza ko iyo nzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro, avuga ko Polisi ifatanyije n’abaturage babashije kuzimya iyo nkongi inzu yose itarafatwa, yemeje n’ibyangirikiye muri iyo nkongi.

Ati “Inzu yahiye igisenge cy’uruhande rumwe, hangirikiyemo amwe mu matungo magufi arimo intama, n’imyaka yari hanze irashya, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana iperereza riracyakorwa”.

SP Mwiseneza arasaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y’umuriro nko gusiga bacanye mu nzu, gusiga bacometse gaze, abibutsa kandi kureba niba insinga z’amashanyarazi mu nzu zimeze neza, basabwa kandi gushyira inzu zabo mu bwishingizi.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko batahise bamenya icyatwitse urwo rugo (uruzitiro).

Ati “Numva tutakwemeza ko nk’uko bamwe batangiye kuvuga ko yatwitswe n’abagizi ba nabi, twaba twitonze kubyemeza kuko kuri iyi mpeshyi umuntu ashobora kuhanyura umuriro wakoraho yabona bihiye akiruka ugatwika inzu”.

Arongera ati “Hano i Musanze hari aho umwana aherutse kujya kurahura atwika inzu, twirinde gufata umwanzuro twemeza ko ari abagizi ba nabi, nta kimenyetso kitugaragariza ko ari abagizi ba nabi babiri inyuma”.

Yahakanye ibivugwa ko byahiriye muri iyo nkongi, Ati “Nta kindi cyangiritse kuri iyo nzu, uko bavugaga ngo amatungo yahiye sibyo, ngo amafaranga yahiriye mu nzu sibyo na gato, ni urwo ruzitiro rwahiye ntabwo umuriro watwitse inzu, ndagira ngo rwose ibyo bikosorwe kereka uwo muturage icyo yasaba, niba ari ugufashwa kongera kubaka urwo ruzitiro, ariko ibijyanye n’ibyo yari atunze nta cyahiriye muri iyo nkongi”.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza