Buri nyuma y’imyaka itanu ahindura umugabo uwahoze Ari umugore wa Jay Polly yakuyemo impeta yari yarambitswe atangira urugendo rushya.

Uwimbabazi Sharifa wahoze Ari umugore wa Jay Polly  ariko bakaza gutandukana akomeje gutungura benshi kubera ibyo akorera abasore bakundanye.

Mu 2020 ni bwo Uwimbabazi Sharifa yeruye ko yatandukanye na Jay Polly icyo gihe ahishura ko afite umukunzi mushya Aimé Nshogoza ndetse nyuma aza no kumwambika impeta.

Nyuma yo kwambikwa impeta, amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugenda ruyoyoka gahoro gahoro kugeza ubwo mu minsi ishize byamenyekanye ko Uwimbabazi Sharifa asigaye afite umukunzi mushya wa Mutangana Destiny.

Ni amakuru Uwimbabazi Sharifa yahamirije Imbere y’itangazamakuru  nyuma yo gusohora amafoto bari muri Pariki y’i Nyandungu.

Uwimbabazi yagize ati “Turakundana kandi rwose ndabizi neza ko ari we ugiye kumpindurira ubuzima“.

Abajijwe ibye na Aimé Nshogoza wari waramwambitse impeta, yavuze ko ibyabo byarangiye rwose kandi anyuzwe n’urukundo rw’umusore bari kumwe.

Mu 2015 nibwo byamenyakanye ko Jay Polly asigaye abana n’umukunzi we wa kabiri uwimbabazi Sharifa yari amaze gusimbuza Nirere Afsa Fifi bari barabyaranye imfura.

Nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo baje gutandukana bitunguranye maze Uyu mugore wicyizungerezi atangirq urukundo rushya.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga