Ruhango: Ibyari ugufana Rayon Sport na APR fc byaviriyemo umwe kwitaba Imana

Mu rucyerera rwo Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Dusabimana Eric.

Reha hano inkuru mu mashusho

Abaturage batuye aho ibi byabereye bavuga ko uyu musore yishwe na Mugenzi we nyuma yuko batongamye bapfa kudahuza amakipe bafana aho umwe yafanaga APR FC mugihe undi yafanaga RAYON SPORT.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Rutayisire Wellars yatangaje ko amakuru bahawe nabaturage bageze mbere ari uko aba  bombi babanje gutongana bikarangira barwanye nyuma yaho Tuyishimire Annicet w’imyaka 28 akaba yahise atoroka mugihe mugenzi we yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Shyogwe nyuma akaza kwitaba Imana.

Gusa nyuma yibyo uyu Tuyishimire Annicet akaba yaje gufatwa ndetse akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha anavuga ko yarwanye nuyu mugenzi gusa atari yagambiriye kumwica gusa nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa yatangaje ko hakomeje gushakishwa undi muvandimwe wa Tuyishimire Annicet bivugwa ko yari kumwe n’uyu mugenzi bakora icyaha

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro