Burera: Umugabo yishwe n’ inzoga ibikomeje gutera urujijo abaturage

 

Mu karere ka Burera umugabo yanyweye inzoga bamwe bita ibyuma birangira imwishe ibikomeje kujyenda bitera urujijo abaturage bo muri ako karere.

 

 

Uyu mugabo witwa Tuyizere Jean Paul w’imyaka 22 y’ amavuko wari ufite umugore n’ umwana yari atuye mu murenge wa Rugengabari ,mu kagari ka Mucaca muri kano karere ka Burera, Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Ukwakira 2024.

Umubyeyi wa nyakwigendera witwa Rukimirana Celeste avuga ko umuhungu we witwa Tuyizere Jean Paul atari ubwambere yari ahatse kwiyahura akoresheje uburyo bwo kunywa inzoga.

Ati” Bwari ubugira gatatu, bwambere yaranyweye tumukura munzu yari yanyweye Red Warage.kuri iyi nshuro ya gatatu yagiye munzu, amaze kugera munzu arabinywa, maze tunyura hejuru y’inzu kugira ngo tumugereho kuko twaramukinguje yanga gukingura duhita tumenya ko akunda kunywa ibyuma. Twasanze yanyweye ibyuma by’amalikeli bimwe bita Red warage”.

 

Ni mugihe kandi abaturage bakomeje kuvuga ko nubwo yanyoye izi nzoga z’ibyuma atariyo ntandaro yonyine kuko mbere y’uko azinywa yabanje gukubitwa n’umuvandimwe we wari waje kumuteretera umugore.Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ku ndandaro y’urupfu rwa Tuyizere Jean Paul

 

Ashimwiteka Josiane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Mucaca ,mu Murenge wa Rugengabari yavuze ko amakuru y’ urupfu rw’ uyu mugabo yamenyekanye kandi raporo yakozwe yasanzwe yanyoye inzoga bita ibyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza,mu butumwa bugufu yahaye itangazamakuru ngo ni uko hatangiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu nyakwigendera.

Ubwo butumwa bwagiraga buti” Mwaramutse neza Harimo gukorwa Iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibuvugwa aribyo”.

Si rimwe si kabiri hirya no hino mu gihugu cy’ u Rwanda humvikana inkuru z’abantu bishwe n’inzoga ,rimwe na rimwe bazitegewe n’abagenzi babo , kuko bino byigeze kugaragara no mu karere ka Musanze aho umugabo wo mu Murenge wa Shingiro yategewe inzoga yazimara zikamwica.

Related posts

Iyo umaze igihe ntacyo ukora uba urimo guta umwanya_ Umwe mu bagororerwa mu kigonkororamuco

Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi