Bugesera: Padiri wari ugiye gusoma Misa yagonze abantu batatu ,babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima

 

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’ inshamugongo naho abantu batatu bagonzwe n’ imodoka ya Padiri babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima undi nawe arakomereka bikomeye ,ngo akaba yihutaga agiye gusoma misa.

Byabereye mu muhanda w’ igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru muri ako karere , aba bonye iyo mpanuka iba bavuze ko abantu batatu bagendaga n’ amaguru bagonzwe n’ imodoka ya Padiri wabaturutse inyuma, ubwo yihutaga agiye gusoma Misa.

Iyo modoka ya Jeep Toyota Hilux RAE001I, yari itwawe na Padiri wa Paruwasi ya Nkanga, Gakuba Célestin w’imyaka 41, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru.

SP Hamdun Twizeyimana,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, , avuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije kuko yananiwe gukata ikorosi ikagonga abanyamaguru.Ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko na Padiri yakomeretse intoki byoroheje ariko ngo akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ngo byaje kugaragara ko abyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.Impanuka ikimara kuba ngo yapimwe basanga nta bisindisha yanyoye.

Abitabye Imana imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzumwa ndetse n’uwakomeretse bikomeye akaba ari ho yagiye kuvurirwa.Abitabye Imana ni Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri (2), naho nyina witwa Uwimana Beatrice w’imyaka 33 akaba ari we wakomereka bikomeye.

Ivomo: Kigali today

Related posts

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka