Ese ni iyihe mpamvu irimo gutuma bamwe mu bagabo bo muri Nyabihu bahunga ingo zabo bakajya gucumbika

Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’ abagabo bo muri ako karere aho barimo guta ingo zabo bakajya gucumbika, kugira ngo birinde gufungwa kubera intonganga zo mu ngo.

Bagenzi bacu bo mu Imwaho Nshya baganiriye n’ abamwe muri abo bagabo bavuze ko bagura ipfunwe ryo kujya kurega bagahitamo kwicecekera.

Uwitwa Mugabonake Esdras wo mu Murenge wa Rugera avuga ko buri gihe akubitwa n’umugore we ariko agahitamo kuryumaho ngo adasekwa muri rubanda.Yagize ati Mu bagabo witwa inganzwa, ikigwari, umugabo udashobotse n’ibindi. Kubera umuco nyarwanda rero natwe duhitamo kwinumira.”

Mugabonake avuga ko umugore we aherutse kumutera ibuye mu gahanga ariko ageze kwa muganga avuga ko yakubitiwe mu nzira ataha.Yagize ati “Ngendeye ko muri iki gihugu cyacu umugore ashyigikiwe njye nahisemo kuba muhunze kandi ntabwo ari njye njyenyine wahunze urugo, aho kugira ngo ufungwe uzira umugore washatse wamuhunga.”

Bigirimana Alphonse, umukuru w’Umudugudu wa Kagano mu Murenge wa Kagano avuga ko hari abagore barara mu tubari aho hari abagabo bahuye n’ihungabana kugeza ubwo bahitamo guhunga ingo zabo.Yagize ati Niba hari amategeko arengera umugore hari n’arengera umugabo, kuko bikomeje gutyo ngo umugabo aratsimbarara ku cy’ubahiro cye ni na yo mpamvu usanga hari bamwe bica abandi. Nta mpamvu rero yo guhisha umutekano muke.”

Nadine Umutoni Gatsinzi, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, asaba abagabo kudahishira ihohoterwa bakorerwa kuko abantu bose bangana imbere y’amategeko.Yagize ati Bose RIB ibitaho kugira ngo ifashe abo bagabo bahohoterwa. Icyo umuntu yabivugaho, inzego zose zirahari ariko ntitwakwirengagiza kotugifite umubare munini w’abagore n’abakobwa bahohoterwa, ibyo na byo birahari.”Umutoni yungamo ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikiye kuvugwa, yaba umugabo cyangwa umugore wahohotewe agabwa ubutabera

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda