Bruce Melody yasobanuye impamvu yatumye adashyira hanze album ye iri mu rurimi rw’icyongereza imaze hafi imyaka ibiriri ayiteguje abafana

Imyaka igiye kuba hafi ibiri abanyarwanda bategereje album bategujwe na Bruce Melody ababwira ko izaba iri mu cyongereza ariko bakomeje gutegereza barayiheba kugeza nubu. Mu gihe yagendaga isa n’aho yibagirana mu mitwe y’abafana, Bruce Melody yongeye ku byibutswa ndetse anasobanura impamvu yatumye igeza iki gihe cyose itarajya hanze.

Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye na Inyarwanda taliki ya 22 Nyakanga 2022, Bruce Melody yatangaje ko imirimo yo gutunganya iyi album iri mu rurimi rw’icyongereza irimbanyije ko ndetse yenda kugera ku musozo gusa yirinze kugira byinshi ayitangazaho kuko yavuze ko bigoye kuba yagira byinshi yayitangazaho mu gihe itaragera ku musozo. Ni igitekerezo abafana be ndetse n’abanyarwanda muri rusange bishimiye kuko bavugaga ko bigiye kwagura imbibi z’uyu musore ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange kuko byari kumufasha no kubona abafana batumva ururimi rw’ikinyarwanda.

Kugeza ubu abanyarwanda bari barategereje amaso yaraheze mu kirere bibaza niba yarabivuze agira ngo akinishe abafana gusa kuri ubu yamaze gusobanura impamvu iyi album igeze iki gihe itarasohoka.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Mutarama 2024 muri BK Arena, ikiganiro cyari kigamije kureba ibikorwa bya Bruce Melody murri uyu mwaka wa 2024 ndetse no gusobanura byimbitse imikoranire yabo n’ikipe ya United Generation Volleyball (UGB) bamaze gushoramo imigabane bakiyemeza gukorana nabo bateza imbere siporo, Bruce Melody yabajije ku bijyanye n’iyi album y’icyongereza yategerejwe bakayiheba, avuga ko album ihari ko kandi ikirimo gukorwa.

Yagize ati, “Gukora album ntabwo ari ibintu biba byoroshe umuntu yahita ahubukira gutyo, bisaba kuyitegura witonze kuko urayikora ejo ukongera ugasanga hari ikintu kiburamo kandi ubwo uba ugomba kugikoramo. Rero album irahari ntaho yagiye kandi iracyarimo gutunganywa, igihe nikigera nzayibaha rwose.”

iyi Album yo mu rurimi rw’icyongereza akaba yarayiteguje abafana mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ikazaba igizwe n’indirimbo z’icyongereza gusa.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze