Biteye ubwoba: Umubyeyi ahitanye uruhinja arupfunyapfunyikiye mu mufuka

 

Ni inkuru mbi, Ni nkuru ibabaje Aho umubyeyi yafashe uruhinja rwe akarupfunyapfunyikira mu mufuka akagerekaho ibuye agata mu mazi.

Byabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo aho benshi mu babonye ibi bibajije ikintu cyamaze ubwoba abantu bwo kwihekura bigeze aha byumwihariko kikaba igikorwa cyakozwe mu buryo bwa kinyamaswa buteye ubwoba cyane.

NzabankuzeJean Marie Vianney bivugwa ko yafashe umwanzuro wo kwihekura agafata umwana w’uruhinja rwe rw’amezi abiri yibyariye, yarangiza akarishimuta akarushyira mu mufuka akajyana mu mazi yarangiza akagerekaho ibuye hejuru mpaka rushizemo Umwuka rwabuze gitabara nk’uko bisobanurwa na Nyina w’uru ruhinja.

Nzabankuze Jean Marie Vianney wakoze aya mahano yababaje benshi, asanzwe atuye mu kagari ka Gahogo ariko iki cyaha cyo yagikoreye mu kagari ka Gifumba utu tugari twose tukaba duherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Mukabugingo Ceccile nyina w’uru ruhinja rwishwe na se avuga ko uyu mugabo Jean Marie Vianney yafashe icyemezo cyo kugirira nabi uyu mwana ngo nyuma y’uko ahaye umugore we amafaranga ngo akuremo inda undi akanga akavuga ko ari ibintu kuri we bitabaho ndetse adashobora gukozwa.

Ceccile avuga ko yaje guhabwa amafaranga ibihumbi bitatu ngo akuremo inda gusa aramubeshya ntiyayikuramo uko akomeza gutinda birangira ivutse undi bimutera umujinya mwinshi Niko gutumizaho uruhinja Ari kumwe n’abandi Bagabo ngo bararufata bararuniga barushyira mu mufuka bagerekaho ibuye baruta mu mazi nyuma uruhinja rwaje
kuboneka rwashizemo umwuka

Inkuru mu mashusho

 

Abaturage bo bavuga ko ibi Ari ubugome buhambaye budakwiye kwihanganirwa ndetse bigaragara ko nta bumuntu afite Ari ubugome bwa Kinyamaswa bityo rwose ngo ko akwiye guhanwa bihambaye bagasaba ko yazanwa mu ruhame rw’abantu Bose bakamubona kandi ko ngo nawe atarakwiriye kubaho.

Kigalinews ku murongo wa Telephone yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye maze yemeza aya makuru avuga Kandi ko uyu mugabo Jean Marie Vianney wakoze ibi yamaze gutabwa muri yombi.

Gitifu yakomeje avuga ko ataramenya icyaba cyateye uyu mugabo kwihekuru ku rwego rungana kuriya gusa avuga ko buriya nyiricyaha azabisobanurira neza Urwego rumufite.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.