Biteye agahinda, umukobwa w’ umunyeshuri yakubiswe n’ abashinzwe umutekano bimuviramo urupfu. Dore icyo bamuzizaga

Mu gihugu cya Iran haravugwa inkuru y’ umukobwa w’ umunyeshuri wakubiswe n’ inzego z’ umutekano , birangira apfuye , azira ko yanze kuririmba mu ishuri indirimbo ishyigikiye ubutegetsi bwo muri icyo gihugu.

Ngo inama mpuzabikorwa y’ishyirahamwe ry’abarimu muri Iran, yatangaje ko umukobwa w’umunyeshuri, Asra Panahi w’imyaka 16 yakubitiwe ku ishuri mu bitero byagabwe ku ishuri rya Shahed i Ardabil ku ya 13 Ukwakira, n’abashyigikiye ubutegetsi muri iki gihugu. 

Ubwo bahageraga basabye abanyeshuri ko baririmba indirimbo ishima umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mu gihe babyanze abashinzwe umutekano batangiye kubakubita, bituma abakobwa benshi bajyanwa mu bitaro abandi barafatwa. Ku wa gatanu, bivugwa ko Panahi yapfiriye mu bitaro kubera imvune yagiriye ku ishuri. Ubuyobozi bwa Iran bwahakanye ko abashinzwe umutekano ari bo bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa rwateye uburakari igihugu cyose. 

Umugabo umwe waje avuga ko ari nyirarume wa Panahi, yagaragaye kuri televiziyo avuga ko yapfuye azira indwara y’umutima. Umunyeshuri w’umukobwa yakubiswe bimuviramo gupfa azira kutaririmba indirimbo ishyigikiye ubutegetsi bwa Iran

Abakobwa bari ku ishuri bagaragaje ubutwari bukomeye nyuma y’amashusho yerekanywe bazunguza hijab mu kirere, bamanura amafoto y’abayobozi bakuru ba Iran mu mashuri, kandi bavuza induru bavuga ko barwanya ubutegetsi ndetse ko bashyigikiye Mahsa Amini w’imyaka 22 uherutse gupfa nyuma yo gufungwa na polisi ishinzwe imyitwarire ya Iran kubera kutambara hijab neza muri Kanama.

Mu cyumweru gishize abategetsi ba Iran bakoze ibitero ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu, amakuru akavuga ko abapolisi binjiye mu mashuri ku mbaraga bagatwara ku gahato abakobwa babasunikira mu mamodoka yari ategereje hanze, ndetse bakanarasa inyubako z’ishuri. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru, ihuriro ry’abarimu ba Iran ryamaganye ibi bitero by’ubugome, kandi basaba ko Minisitiri w’Uburezi, Yousef Nouri yegura. Urupfu rwa Panahi rwarushijeho gukangurira abakobwa biga mu gihugu hose kwitabira imyigaragambyo mu mpera z’icyumweru.Imyigaragambyo muri Iran ikomeje gufata intera nyuma y’ibitero byakorewe ku bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu

Undi munyeshuri umwe witwa Naznin w’imyaka 16 y’amavuko, yatangaje ko ababyeyi be bamugumishije mu rugo kubera gutinya ko yafatwa mu myigaragambyo y’ishuri rye, ariko aragira ati: “Ntabwo nemerewe kujya ku ishuri kubera ko ababyeyi banjye bahangayikishijwe n’ubuzima bwanjye, ariko se bihindura iki? ubutegetsi bukomeje kwica no gufata abanyeshuri ”.Yakomeje agira ati “Bimaze iki niba nicaye mu rugo ndakaye? Njye ubwanjye n’abanyeshuri twiganaga muri Iran, twahisemo kujya mu myigaragambyo mu mihanda kuri iki cyumweru. Nzabikora n’ubwo ngomba noneho kubihisha ababyeyi banjye”.

The Guardian yatangaje ko Raporo iheruka gukorwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran, yagaragaje ko abantu 215 barimo abana 27, baguye mu myigaragambyo mu gihugu hose guhera ku ya 17 Ukwakira.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda