Amashirakinyoma kunkuru yabaye Kimomo ko APR FC yatsinzwe ibitego 10 n’ikipe yo mukiciro cya2

Kumugoroba w’ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko ikipe ya APR FC yatsinzwe ibitego 10 kuri 4 ubwo iyikipe yakinaga umukino wa gicuti na Kamonyi Fc nkuko byatangajwe na Radio Fine Fm. benshi mubafana ariko cyane cyane abafana ikipe ya Rayon Sport bakomeje kwibaza niba ibi byaba aribyo koko kuberako kugeza ubu ikipe ya APR FC ibitego byinshi yari yartsinzwe mumateka byari ibitego bi7 iheruka gutsindwa na Etoile du Sahel mumikino nyafurika hakaba hari muri 2002. naho mu Rwanda iyikipe ibitego byinshi yari yaratsinzwe bikaba ari ibitego 5 yatsinzwe na Rayon Sport hari muri 2005 nyuma yaho ikaba yaritararenza ibyo bitego.

Uyumukino rero wavugishije benshi kubera uburumbuke bw’ibitego byabonetsemo, wanyuze imbona nkubone kuri Radio ya Fine Fm ndetse bikaba byakomeje kugenda bikwirakwira kumbuga nkoranya mbaga nyamara ukuri kurimo nuko uyumukino koko wabaye ariko ntabwo wabaye ari umukino wa gicuti ahubwo byabaye nkimyitozo abakinnyi ba APR FC bashatse kwikoresha kuko ntanumutoza waruhari maze aba bakinnyi baza gukina n’ikipe ya Kamonyi Fc yo yarinafite umutoza maze biza kurangira aba bakinnyi ba Kamonyi batsinze abakinnyi ba APR FC ibitego 10 byose kuri 4. ariko nyamara ntabwo uyu ari umukino wabaye waruzwi ahubwo nuko iyikipe yakinnye na Kamonyi FC yari yiganjemo abakinnyi ba APR FC bagiye bakahahurira niyikipe bagahita bakina umukino wa Gicuti.

Nyuma yuko iyinkuru ibaye kimomo kumbuga nkoranyambaga, byatunguye benshi ndetse banibaza icyo iyikipe ya APR FC yaba yabaye kugirango bayitsinde ibitego bigera kuri 10 byose kubusa mugihe dusanzwe tuziko iyikipe yihagararaho. nkwibutseko Championa y’urwanda iraza gukomeza mumpera zi iki cyumweru ndetse hakaba hateganyijwe n’umukino w’ikipe y’igihugu amavubi atarengeje imyaka 23 aho izakina na Mali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda