“Inyungu ya mbere ni uko mba ndi gukorera Imana” Umuhanzi Boaz yasohoye indirimbo yiganjemo amashimwe

 

 

Umuhanzi Mugisha Boaz uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye nshya yise ‘HOZANA’ ni indirimbo yiganjemo amashimwe menshi wumvaka ari kubwira Imana ko abuze amagambo yakoresha ayishima , ndetse ko azayinambaho.

Uyu muhanzi Mugisha Boaz asobanura ijambo ‘HOZANA’ yagize ati “ijambo HOZANA turikoresha nk’uko waba uri kuvuga ngo mfite ibyishimo byinshi”.

Mugisha Boaz ni umuhanzi watangiye umuziki nk’abandi bahanzi benshi akiri ku ntebe y’ishuri aririmba muri korari yitwa ‘Tumaini’, mu mwaka wa 2023 nibwo yaje gusa n’aho atangiye gukora umuziki ariko udashamikiye kuri Korari niko gutangira gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Cover). Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ya mbere yasubiyemo ari iyitwa ‘Icyatumye Mpinduka’ y’umuhanzi Appolinarie, ayisubiranamo na mugenzi we witwa Kamana Levis baza no kuyishyira hanze.

Akomeza avuga ko ubusanzwe yinjiye mu muziki afite gahunda yo kujya asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bitewe n’urukundo akunda umurimo wo kuririmbira Imana, ariko uwabatunganyirizaga indirimbo (Producer) ni we waje kuba imbarutso yo kugira ngo atangire gukora indirimbo ze kuko nyuma yo kubona ko ashoboye kandi afite impano yamusabye ko na we yatangira kureba uko yakora indirimbo ye ku giti cye.

Mugisha avuga ko yahisemo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko ngo ari umurimo mwiza cyane, avuga ko niyo utakuramo indonke y’amafaranga akuramo abantu kandi ko yizera ko abantu ari ibintu.

 

 

Yagize ati” iyo ufite abantu bakumva cyangwa bakunda ibintu uri gukora, bigutera imbaraga ukumva ko utari wenyine, inyungu ya mbere ni uko mba ndigukorera imana ibindi byose biza ari inyongera kandi n’imana irakongerera”.

Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu nta Manager afite ubu abantu afite mu bikorwa bye by’umuziki ari inshuti ze ndetse n’umuryango we bakunda ibyo akora bakamushyigikira, iyi ndirimbo HOZANA ikaba ari iya kabiri asohoye, yaherukaga gusohora iyitwa ‘HUMURA’ ndetse ahamya ko urukundo yeretswe n’abafana be ari rwo rwamuteye imbaraga zo gusohora iyi ‘HOZANA’.

Umuhanzi Boaz Mugisha yashyize hanze indirimbo yiganjemo amashimwe

 

Mugisha avuga ko ataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akurikiye amafaranga nk’ abandi.

 

Uyu muhazi yavuze ko urukundo abakunzi be bamwereka arirwo rutuma ashyira hanze indirimo nta gihe giciyemo

 

 

Reba hano indirimbo nshya ya Mugisha Boaz yise ‘HOZANA’

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.