Birababaje ibyabaye ku nzu eshatu zisanzwe zituwemo abantu byateye benshi ubwoba , Ubuyobozi haricyo bwasabye abaturage

 

Ni inkuru yinshamugongo yasakaye mu Karere ka Rusizi , mu Murenge wa Kamembe , mu Mudugudu wa Burunga , mu Kagari ka Gihundwe, aho inzu eshatu zo mu gipangu kimwe , zafashwe n’ inkongi y’ umuriro mu buryo butungurange mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 ahagana saa kumi n’ ebyeri, Amakuru avuga ko kuri iyo mpabuka nta muntu n’ umwe wigeze ugiriramo ikibazo, ngo hangirikiyemo ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw.

Ni mu rugo rwa Muzeye Anicet akaba nyiri izo nzu yabagamo n’umuryango we, n’abandi bazikodesha

Uyu Anicet yavuze ko ko nta muntu wahiriyemo, ndetse ko nta n’ubwishingizi bwazo afite. Ibyangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni 20Frw agereranije.

Uyu mugabo mu magambo ye yagize ati “Narimpari, byabaye mu musaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, abantu bari mu kazu ko hanze bavuga ngo babatabare nsohotse, nsanga umuriro wabaye mwinshi. Narwanye ku bana ndabasohora, nta muntu wahiriyemo, ibindi byose byangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.”

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yavuze ko iyi nkongi yatewe na Gaz igatabarwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Yavuze ko uretse ibikoresho byo mu nzu byangiritse bitaramenyekana agaciro kabyo, nta muntu wahiriyemo asaba kandi abaturage kugira ubwishingizi bw’inzu zabo, no kumenya imikoreshereze ya Gaz.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.