Ibya wa musore washikuje telefone umugenzi akiruka icyamubayeho cyashenguye imitima yabenshi

 

Ni amahano yabaye k’ umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, aho umusore witwa Tuyambaze , wagonzwe n’ imodoka ihita imuhitana ubwo yari amaze gushikuza telefone y’ umugenzi agahita akizwa n’ amaguru.

Ibi byabereye mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze.

 

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 18 y’ amavuko.

Nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin,ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy’imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima

Uyu muyobozi yagize ati” Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi telefoni, ahita yirukanka, yambutse umuhanda akubitana n’imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa”.

Amakuru akomeza avuga ko Polisi yahise ihagera igasanga uwo musore agihumeke ,, ihita itaga ubufashbwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise yitaba Imana.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakera kujya utwabandi

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda