Bimwe byari agatwiko! Zimwe muri saga zabaye ku byamamare bikitirirwa gutwikira ibihangano byayo

Muri iyi minsi mu myidagaduro nyarwanda hari ikintu cyadutse cyitwa agatwiko, aho umuhanzi asigaye ajya gushyira hanze igihangano akabanza gukora nk’icyo twakwita saga mu buryo bwo kugira ngo abe avugwa muri iyi minsi bityo nashyira hanze igihangano ke bizatere amatsiko abantu yo kukireba.

Muri iyi minsi biragoye ko abantu bagipfa kwemerera ikintu icyaricyo cyose gikozwe n’umuhanzi kuko usanga bahita babifata nk’ibyo twise agatwiko. Kglnews yaguteguriye zimwe muri saga zabaye gusa bimwe ugasanga ari  ibintu bari bapanze kugira ngo bavugwe.

1. Ibura ry’indirimbo ya The Ben ‘Ni forever ‘ kuri YouTube

Nyuma y’igihe kinini uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo, nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri yari yamaze kuzuza Miliyoni yabayirebye kuri YouTube gusa yaje guhita ikurwa kuri YouTube aho yashinjwaga gukoresha amafoto ya company ya Drone Skyline nta burenganzira babiherewe. Nyuma y’amasaha make iyi ndirimbo yaje kugarurwa kuri YouTube gusa abantu bavuga ko ibi ari agatwiko kugira ngo iyi ndirimbo ikomeze irebwe cyane.

2. Gushyamirana hagati ya Yago Pon Dati ndetse na Dj Briane

Mu mpera z’umwaka washize ubwo Yago yiteguraga gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Suwejo’, mbere y’uko iki gitaramo kuba, Yago yagaragaye aterana amagambo hagati ye na Dj Briane ku mbuga nkoranyambaga, aho yagenda ashinjwa ibintu bitandukanye birimo kwiriza, gutera abakobwa inda n’ibindi. SI ibyo gusa kuko Yago nawe yashinjaga Briane kurya amafranga aturuka mu ba diaspora yitwaje ko ayafashisha abana ndetse akongera kumushinja ubutinganyi n’ibindi. Gusa n’ubwo ibi byabaye abantu babifashe nk’uburyo bwo gushaka gutwikira igitaramo cya Yago kuko nyuma y’uko iki gitaramo kiba, ibi bibazo byabo ntaho byongeye kugaragara ndetse abantu bashingiraga ko aba bombi basanzwe ari inshuti.

3. Intambara hagati ya Shadyyboo na Auncle Austin.

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga nibwo humvikanye intambara hagati ya Shadyyboo na Auncle Austin, aho Shadyyboo yashinzaga Auncle Austin kumusebya kuri nyirinzu yashakaga gukodesha avuga ko ari indaya bigatuma amwimisha inzu nyamara amafranga yari aye, ibi akaba yaravugaga ko ibi byose yabikoreshejwe n’urwango amufitiye. Ku ruhande rwa Auncle Austin we, ibi byose Shaddyboo yamushinjaga yarabihakanye avuga ko ari ibyo ari ibyo yahimbye ashaka kumusebya gusa. Ibi byose abantu ntabwo babibonye nk’ibyabayeho koko, ahubwo buvuze ko ari ibintu bapanze cyane ko Auncle Austin yari hafi gushyira hanze indirimbo ndetse bakanavuga ko Shaddyboo yashakaga uburyo yavugwamo cyane ko yasaga nk’uwazimye ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko yashaje.

4. Inkuru y’urukundo rwa Niyo Bosco na Keza.

Niyo Bosco uri kuvugwa mu rukundo n’umukobwa witwa Keza, nyuma y’aho Niyo Bosco yasangije abantu amashusho ku rukuta rwa Instagram aho byagaragariraga bahuje urugwiro n’ubwo aya mashusho yaje guhita asibwa bitegetswe n’ubuyobozi bwa Kikac music bavuga ko bitari bijyanye n’akazi. Gusa ibi bantu bavuga ko ari mu buryo bwo gushaka kumenyekanisha Ep ye ari gukoraho yitegura no gushyira hanze vuba.

5. Isibwa ry’indirimbo ya Mana na Yakee Benda nyuma y’igihe gito igiye hanze.

Marina Deborah warumaze igihe adashyira hanze indirimbo, aherutse kugarukana indirimbo nshya ari kumwe n’umugande Yakee Benda bise Ndokose. Iyi ndirimbo ikijya hanze nyuma y’amasaha make yahise isibwa kuri YouTube bitewe n’uko hari habaye ikosa mu kuyishyira kuri YouTube, aho yagaragaraga nk’imaze iminsi isohotse nyamara abayirebye batagaragara gusa bidatinze yaje kuba yasubizwaho. Ibi nabyo ntibyavuzweho rumwe n’abantu kuko bamwe bavuze ko byari byapanzwe kugira ngo iyi ndirimbo ibashe gutera abantu amatsiko yo kujya kuyireba.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga