Bidasubirwaho rutahizamu Essomba Onana wa Rayon Sports azasoza amasezerano ye ahita yerekeza mu ikipe izamutangaho arenga miliyoni 200 bamaze kumvikana

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Essomba Leandre Willy Onana ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Singida Big Stars ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania.

Uyu mukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon arabura amezi ane yonyine agasoza amasezerano y’imyaka ibiri yari yasinyiye ikipe ya Rayon.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ushinzwe kumushakira isoko (Agent Karenzi Alex) amaze igihe ari mu biganiro n’amakipe atandukanye yo ku Mugabane w’Afurika, gusa kugeza ubu ikipe ya Singida Big Stars ni yo iri ku isonga mu kuba yamwegukana.

Mu mpera kwezi gushize ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC igitego kimwe ku busa, bamwe mu bayobozi ba Singida Big Stars bakurikiye uyu mukino bashimishwa n’ubuhanga budasanzwe bwa Essomba Leandre Willy Onana.

Muri 2021, nibwo Essomba Leandre Willy Onana yageze mu ikipe ya Rayon Sports, muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 akaba amaze kuyitsindira ibitego 7 mu mikino 11 amaze kuyikinira, indi mikino yagiye iba afite ikibazo cy’imvune.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda