Muri iki gihe usanga urubyiruko rufite impungenge zo gushaka bitewe n’impamvu zitandukanye, nk’ubutane hagati y’abashakanye bukomeje kwiyongera, ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru n’ibindi. Ariko n’ubwo bimeze bityo gushaka ni ngombwa nk’uko tugiye kubirebera hamwe ndetse na Bibiliya irabishimangira, Abasore n’abakobwa icyo basabwa ni ugutegura imitima yabo no kuba bubatse neza mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri kandi bakwiye kugira intego ihamye mbere yo kwinjira mu rushako.
Uyu munsi Kglnews.com tugiye kurebera hamwe ibyiza 10 biboneka mu rushako.
1.Umuntu aba yuzuye
Mubyukuri iyo umuntu atarashaka ntaba yuzuye. Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ubona ko ari cyo kintu Imana yahereyeho, Imana ntabwo yaremye umugabo ngo ireme n’umugore. Imana imaze kurema umugabo yabonye ko adakwiye kuba wenyine hanyuma imuzanira umugore kugira ngo bombi babe umubiri umwe kandi babane akaramata ndetse babe buzuye.Mubyukuri ibintu Imana yabonye ko atari byiza ko umuntu aba wenyine nta mpamvu yo kubyita byiza.
2. Umuntu aba abonye uwo basangira amarangamutima:Ukuntu Imana yaturemye, ibintu by’ibanze umuntu akenera ni ugukundwa kandi urukundo ababyeyi n’abavandimwe bakunda umuntu bitandukanye n’urukundo umugabo akunda umugore we cyangwa umugore akunda umugabo we, N’aho imiryango yagukunda ku rwego rwo hejuru ariko uba ubura urukundo rubonerwa mu rushako ari yo mpamvu gushaka ari ngombwa kugira ngo musangire amarangamutima n’uwo mwashakanye. Mubyukuri umugabo yiyumva neza iyo afite umugore iruhande rwe n’umugore yiyumva neza iyo afite umugabo umukunda.
3. Urashibuka, umuryango ukaguka:Iyo hari urugo rushya rutangiye, haba hatangiye ikindi gisekuru mu isi y’umwuka ariyo mpamvu mbere yo kubaka urugo biba bikwiye kubanza gutegurwa neza. Iyo umuntu ashatse ntahite abona umwana ni umubabaro ukomeye kuko urukundo rw’umugore n’umugabo rugaragarira cyane mu mwana, bishatse kuvuga ko umwana ari imbuto iva hagati y’umugabo n’umugore kandi ni ishusho ibahuza bombi.
4. Kugira ubwigenge (independence):Iyo umuntu akiri ingaragu akigengwa n’amategeko n’amabwiriza y’iwabo cyangwa aho bamucumbikiye, usanga rimwe na rimwe ibintu byose atabifiteho uburenganzira, ugasanga ibintu byose wigengesera ngo utagira ibyo uhutaza kuko haba atari iwawe, Icyo dukwiye kumeny ni uko kwigenga bidasimbura kuganduka. Bibiliya iravuga ngo mugandukirane ku bwo kubaha Imana. Kuba ugiye kwigenga ntibihindura ko urugo ruba rufite ubuyobozi, kandi kwigenga ntibitanga uburenganzira bwo kuba ikigenge.
5. Ugira icyerekezo cyawe ukubaka ubuzima bwawe uko ubwumva:Iyo uri iwawe ukora ibintu byose nk’uko ubishaka ariko wamaze kubyumvikanaho n’uwo mwashakanye. Ariko kandi bisaba ko abasore n’abakobwa babanza kwiyubaka bakagira icyerekezo no kugira imitekerereze ihamye mbere yo gushaka. Ikindi urubyiruko rukwiye kurangwa n’imyambarire igaragaza kwiyubaha.
6. Wubaka amateka mashya:Umunsi wavuze ngo ndemeye bigahamywa n’Imana n’imiryango ntuzongera kuba umukobwa cyangwa umusore ubuzima bwawe bwose. Nubwo watandukana uzitwa umugore cyangwa umugabo wananiwe n’urugo. Aha rero uba wubatse amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi, bivuze ngo uko witwara uri umusore ni byo bizubakirwaho amateka yandi yo kubaka urugo.
7. Imigisha iriyongera:Iyo abantu bashakanye bahuza amaboko, hari imigisha rero yiyongera ibyinjira bikagwira kuko mufatanyije ariyo mpamvu abasore n’abakobwa bagomba kwitoza gukora. Ntibikwiye ko umuntu yumva azinjira mu rushako ategereje guhabwa, ahubwo nawe akwiye kwitegura gutanga kuko ari bwo imigisha yiyongera, kadi Bibiliya ivuga ko ababiri baruta umwe.
8. Ugira icyubahiro iwawe no mu muryango mugari ugahabwa ijambo:Iyo umuntu akiri ingaragu usanga hari aho ahezwa ugasanga hari akantu k’icyubahiro kabura. Ariko iyo ushatse ugira icyubahiro, uhabwa ijambo mu muryango.Iyo umugabo cyangwa umugore batashye, icyubahiro bakiranwa mu rugo ntabwo bakibona bakiri ingaragu kandi no mu muryango mugari barubahwa ndetse hari n’imirimo umuntu atemerewe gukora akiri ingaragu.
9. Bikurinda kujya mu byaha no kuba inzererezi:Iyo ufite urugo hari ibintu udakora ukigengesera uti “Umugabo cyangwa umugore wanjye niyumva nakoze amahano aragira ngwiki?” Ako kantu karakurinda kandi birakwiye kwitoza gukira ibyaha mbere no kwitoza kwiyubaha no kubaha uwo muzabana mbere yo gushaka.
10. Umenya gufata inshingano kandi ugakura mu bitekerezo:Ubuzima bwo mu rugo ni bwo bugusunika bukagutoza gufata inshingano z’ibikwiye gukorwa. Urugo rugutoza gusohoza inshingano runaka bityo bigatuma n’iyo ugeze hanze bashobora kukugirira icyizere bakagira ibyo bagushinga kuko bazi ko uri mukuru kandi ushoboye kubihagararira, Muri macye urubyiruko rukwiye gutinyuka rugafata iya mbere mu gushaka, burya nubwo hari ingo nyinshi zisenyuka, izikomeye na zo ni nyinshi kurutaho bityo nta mpamvu yo gutinya kwinjira mu rushako.