Bidasubirwaho Rayon Sports yamaze kwirukana abakinnyi benshi ibashinja umusaruro mucye

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi batandukanye bashinjwa umusaruro mucye mu mwaka ushize w’imikino wasojwe iyi kipe isoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ndetse ikanatahana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro cyegukanwe na Police FC itozwa na Mashami Vincent.

Mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports burajwe inshinga no kubaka ikipe izaba ikomeye mu mwaka utaha w’imikino, bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi barangajwe imbere n’umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Morocco witwa Youssef Rharb.

Abandi bakinnyi birukanwe ni umuzamu Bonheur Hategekimana, rutahizamu Paul Alon Gomis, Alsény Camara Agogo na Emmanuel Mvuyekure ukomoka mu Burundi.

Iyi kipe irateganya kubasimbuza abandi bakinnyi bakomeye aho binavugwa ko rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Cameroon witwa Leandre Essomba Willy Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports nyuma y’uko abuze umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Nyuma y’uko Youssef Rharb yirukanwe muri Rayon Sports hari amakuru avugwa ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali cyangwa Kiyovu Sports kuko zose batangiye ibiganiro mu cyumweru gishize.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda