Rayon Sports y’abakinnyi 8 yafungiye akaryo abarimo abanyamahanga 4

Ikipe ya Rayon Sports FC ifite abakinnyi umunani bonyine bagifite amasezerano, yatandukanye n’abakinnyi 5 barimo abanyamahanga 4 ndetse n’umuzamu Bonheur Hategekimana w’Umunyarwanda mu biganjemo abari basoje amasezerano yabo. 

Ni ibyatangajwe na Rayon Sports ibinyujije ku ruburwa rwayo rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024.

Uretse Bonheur wahoze ari Kapiteni wa Espoir FC, haneretswe umuryango Umunya-Maroc Youssef Rharb wakiniye Rayon Sports imyaka 2 ariko mu bihe bitandukanye. Umwaka wa mbere yaje nk’intizanyo ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc.

Ni intizanyo yabaye nziza cyane ndetse yigarurira imitima y’Aba-Rayons ku bwumvane bwe n’Umunya-Cameroun Léandre Essomba Willy Onana. Gusa nyuma gato yo kuva muri Maroc ku nshuro ya kabiri, ntabwo ibyo yari yitezweho yabitanze ku buryo Murera yatangiye kwibaza niba ari wa Youssef bamenya; ibintu byanatumye ari mu batazakomezanya na Rayon Sports.

Umukinnyi wa Gatatu ni Mvuyekure Emmanuel bakunze kwita “Manu”. Ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uri kuri uru rutonde nyuma y’uko ananiwe kuba igisubizo hagati mu kibuga cyane ko yazanwe kubera kubura Abedi Bigirimana wagiye muri Police FC.

Abandi beretswe umuryango ni Paul Alon Gomis, na Alsény Camara Agogo.

Related posts

Robertinho utoza Rayon  yatangaje  ko afite ibanga rituma iyi kipe itsinda umuhisi n’umugenzi ushatse kuyitambika

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu