Sunrise FC yashenguwe n’imyitwarire ya Intare FC mu mikino ya kamarampaka

Ikipe ya Intare FC yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-0 mu mikino ya kamarampaka y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda; amakuru ataguye neza ikipe Sunrise FC yateganyaga kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe Intare zazamuka.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Gicurasi 2024, muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda hakomeza imikino ya gatatu ya kamarampaka hagati y’amakipe ane yazamutse ayoboye amatsinda yombi.

Ikipe ya Vision FC nyuma yo gutsinda Intare ikiyongeza AS Muhanga, yanagiye gutsindira Rutsiro iwayo ku kibuga cya Mukebera igitego 1-0, maze ikomeza kuba hejuru n’intsinzi 3/3.

Ku rundi ruhande, AS Muhanga yari itarabona inota na rimwe, yatsindiye Intare FC ku kibuga cyayo cya Shyorongi ibitego 2-0 mu mukino utavuzweho rumwe ku bijyanye n’uburyo Intare zatsinzwemo nk’aho nta cyo zihatanira.

Byatumye nyuma y’umunsi wa gatatu w’imikino ya kamarampaka “playoffs” ikipe ya Vision FC iyoboye urutonde n’amanota 9, Rutsiro FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 4, AS Muhanga ku wa gatatu n’amanota 3, mu gihe Intare ari iza nyuma n’inota rimwe.

Ibyabaye byashyize Sunrise FC mu gihombo 

Amakuru yizewe yemeza ko ikipe ya Intare n’ubwo ikina imikino yo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ariko mu by’ukuri itaba ibishaka ngo ibe yakina icyo cyiciro ku mpamvu zihuzwa ahanini n’uko yaba isanzemo APR FC na Marines FC zisangiye uzifite mu nshingano; bityo Intare zigaharirwa ibyo kuzamurira impano z’abakiri bato mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru kandi yemeza ko Sunrise FC ikimara kumva ko Intare zitazamuka, ngo yahise izituma kureba uko zazamuka maze uwo mwanya ukazahabwa iyo kipe y’i Nyagatare nk’ikipe yabanjirije iya nyuma mu Cyiciro cya Mbere.

Icyakora ayo makuru akimara kwakirwa na bamwe mu bayoboye umupira mu Rwanda, bayamaganiye kure ndetse bavuga ko nta hantu byanditse ko mu gihe ikipe yabona itike bikarangira itazamutse, ko ihita isimburwa n’iyahoze mu Cyiciro cya Mbere; birashoboka ko hanafatwa ikipe yabaye iya gatatu mu Cyiciro cya Kabiri.

Nyuma y’aho ni bwo ikipe ya Intare yatangiye gucika intege maze nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 0-0, iza gutsindwa na Vision FC igitego 1-0, mbere gato yo gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-0, maze Sunrise FC ikurayo amaso ityo.

Si ubwa mbere Intare zaba zibonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere ariko ntizizamuke, kuko Ikipe y’Intare yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri cy’umwaka w’imikino 2017-2018 itsinze AS Muhanga ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma, ariko birangira yanze kuzamuka maze umwanya wifatirwa na Gucumbi yari yamanuwe mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo Intare ziheruka kwegukana Igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri, zanze kuzamuka!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda