Bari bameze nk’ abari mu gikorwa! RIB yataye muri yombi umukozi w’ Akarere ukekwaho gusambanir***a mu ruhame

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame, Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabarir***o.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

 

Amakuru IGIHE yamenye dukesha ino nkuru ni uko uwo mugabo ari Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ivomo: Igihe

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro