Banza wibaze ibi bibazo mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’ umukunzi wawe

Burya mu rukundo habamo inzira y’ inzitane ndetse yawe rimwe na rimwe mu rukundo habamo kwishima no kubabara , hari igihe usanga abantu bakundanaga ariko hakazamo kudahuza bugatuma bahitamo gutandikana gusa hari ibyo umuntu akwiye kubanza akibaza mbere yo gufata uyu mwanzuro. Niba uri inkumi cyangwa umusore ukaba utegenya gufata umwanzuro wo gutandukana n’ uwo mwakundanaga dore ibibazo ukwiye kwibaza bwa mbere mbere yo gutandukana na we:

1.Ese si jye ntandaro ya byose?Birakwiye mu byukuri ko wowe ubwawe wiha umwanya uhagije ukareba niba atari wowe ugira uruhare runini mu ntonganya no mu yandi makimbirane ahora atuma ushwana n’umukunzi wawe,ibi nubitekerezaho neza bizatuma ufata umwanzuro ukwiye.

2.Ese ndacyamukunda?Niba uziko ugikunda umukunzi wawe ukaba uba wumva ugishaka ku mwumva cyangwa kumubona hafi yawe,itonde udahubuka ukazicuza bikomeye,menya ko umuntu ugifitiye amarangamutima menshi cyane bidakwiye ko wapfa kumurekura kuko ushobora kwicuza gusa nanone niba wumva arushaho kukubabaza ni ngombwa kugerageza ukamwikuramo gahoro gahoro bityo bikagushoboza gutandukana nawe.

3.Ese wumva warakoze ibishoboka byose ngo udatandukana n’umukunzi wawe ariko aranga arakunanira:Suzuma neza niba warakoze ibishoboka byose kugirango urinde umukunzi wawe ko mwatandukana ariko we akanga akakuzanaho amananiza,mu byukuri birashoboka ko nawe wananiwe kumuha amahirwe ngo yikosore kuko burya ntawe udakosa,rero tekereza neza wumve niba nta mutima ugucira urubanza ndetse witekerezeho urebe ko wamubereye miseke igoroye.

4.Ese ubwo ngiye gutandukana n’umukunzi wanjye koko niwe nyirabayazana cyangwa nanjye sindi shyashya:Mu byukuri niba uziko nawe ubwawe uri umunyamafuti menya ko n’ubundi n’undi muzahura nawe bizarangira mushwanye koko burya baravuga ngo akabaye icwende nti koga, ni ngombwa rero gusuzuma witonze ku kibazo mufitanye bityo ugashaka aho ikibazo kiri bitihise uzatandukana nawe uhure nundi ariko nawe mutandukane kubera impamvu imwe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.