Mu mafoto 10 Dutemberane muri Stade mpuzamahanga  ya Huye.

Inkuru nziza I Rwanda Imirimo yo kuvugurura Stade mpuzamahanga ya Huye yageze ku musozo ndetse ubu initeguye kuba yakwakira imikino mpuzamahanga.

Kuri ubu abanyarwanda bishimiye iki gikorwa kubera ko ntabwo Amavubi azongera kwakirira imikino yayo  hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’uko CAF imenyesheje u Rwanda ko nta kibuga cyujuje ibyangombwa ku buryo cyakwakira imikino mpuzamahanga u Rwanda rufite bityo ko imikino ya rwo ntagikozwe izajya iyakirira hanze y’u Rwanda, muri Werurwe 2022 hahise hatangira imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye.

Byari byitezwe ko muri Kamena 2022 izaba yarangiye ku buryo Amavubi yari kuhakirira umukino wa Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ariko si ko byagenze kubera ko hari ibyari bitararangira.

Iyi Stade ikaba yaramaze kuvugururwa ndetse yiteguye kuba yakwikira imikino mpuzamahanga, byitezwe ko umukino wa mbere izakira ari uwa Super Cup uzaba tariki ya 14 Kanama 2022 APR FC izakinamo na AS Kigali.

Bimwe mu byavuguruwe kuri iki kibuga harimo intebe zicarwaho n’abasimbura ndetse n’abandi bari muri tekinike, zigomba kuba ziri ahantu hatwikiriye neza kandi hegereye ikibuga kiri gukinirwamo.

Amatara ya Stade ya Huye agomba kuba amurika neza ku mikino ikinwa ni joro ndetse akaba atajya munsi ya Lux 1200 z’urumuri arekura kandi ikibuga cyose kigaragara neza.

Kubaka aho itangazamakuru ryicara kandi haborohereza gukora akazi ka bo hari n’ibikoresho bibafasha kuba batambutsa umupira mu buryo bwa ‘Live’.

Intebe z’abafana bicaraho barazihinduye bashyiramo izajyanye n’igihe nk’uko CAF na FIFA zibiteganya harimo na nimero ku buryo ubu noneho hashobora kumenyekana umubare nya wo w’abajya muri Stade.

Mu myanya y’icyubahiro n’aho haravuguruwe hashyirwamo intebe nshya, ndetse ubu hanubatswe imyanya ya VVIP.

Uretse aho hose twavuze haruguru hubatswe kandi aho abantu bashobora gufatira icyo kunywa cyane cyane Abanyacyubahiro mu gihe igice cya mbere kirangiye. Hongewemo icyumba cyo gupimirwamo ibiyobyabwenge ku bakinnyi nkuko bigaragara mu mafoto.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda