Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Raphael York, Mugisha Bonheur “Casemiro” na Mutsinzi Ange Jimmy batari bahagurukanye n’abandi i Kigali, basanze bagenzi babo mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi ari kubarizwa muri Côte D’Ivoire aho azahurira na Bénin.
Aba bakinnyi uko ari bane ntibari babashije kugendera hamwe na bagenzi babo kubera ko hari imikino bari bagikina mu makipe basanzwe babarizwamo.
Ukuhagera kw’aba bakinnyi gusobanuye ko hasigaye umukinnyi umwe kugira ngo huzure abo umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo kuzifashisha ku mikino ibiri yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.
Ni imikino Amavubi atangira kuri uyu wa 6 Kamena 2024 bakirira n’“Ibitarangwe” bya Bénin kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny mu Murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire, n’uwo bazakinira na Lesotho muri Afurika y’Epfo.
Biteganyije ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 4 Kamena 2024 saa Moya [19h00] za Abidjan, zikaba saa Tatu [21h00] z’i Kigali mu Rwanda ko ari bwo Jojea Kwizera ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ahagera.
Abakinnyi bamaze kugerayo baruhutse neza ndetse icyizere ni cyose n’ubwo bitoroshye nk’uko Kapiteni Bizimana Djihadi yabigarutseho.
Ati “Navuga ko umukino dufite ku wa 4 ari umukino ukomeye. Tumaze gukina na Bénin muri ibi bihe bishize twari twakinnye na bo imikino 2 turanganya. Rero navuga ko uyu mukino dufite kuwa 4 ari umukino uzaba ukomeye kuko dusa nk’aho tumaze kumenyerana gukina nabo ariko gahunda ni ugutsinda umukino.”
Yakomeje agira ati “Tuzakinira na bo hano ntabwo ari iwabo nk’ubushize kuko twakiniye iwabo hagira ibintu bimwe na bimwe biba bitari byiza ariko ubungubu tuzakinira ahangaha navuga ko nayo ari amahirwe, ni ukugenda rero twiteguye turi gushaka intsinzi”.
Muri iki gihugu cya Côte D’Ivoire, kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny ni ho ikipe y’Igihugu izakinira umukino wa Gatatu wo mu Itsinda C taliki 6 Kamena 2024, aho izacakirana n’Ibitarangwe bya Bénin mbere gato kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo taliki ya 11 Kamena 2024.
U Rwanda ruyoboye itsinda rya Gatatu n’amanota ane, rukaba rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3, Nigeria n’amanota 2 inganya na Zimbabwe, Lesotho n’inota rimwe ndetse na Bénin.