Cristiano ntiyaba yiyubururiye muri Mbappé? Dore ibintu 5 Mbappé ahuriyeho na Cristiano ubwo yinjiraga muri Real Madrid muri 2009

Ni kenshi cyane mu mupira w’amaguru uzumva bavuga ngo “amateka yisubiyemo.” Ni igihe hari ibintu biba byarigeze kubaho mu myaka runaka yashize, nyuma bikaza kwisubiramo neza neza mu buryo bumwe n’ubwigeze kubaho mu bihe bitandunye.

Ni ibintu bikunze kubaho ariko mu buryo butateganyijwe. Nk’ubu Liverpool iyo iza gusinyisha Romeo Lavia yari kuba abaye umukinnyi wa 8 ivanye mu ikipe imanutse mu cyiciro cya kabiri. Ingero za vuba ni nka Xherdan Shaqiri wavuye muri Stoke City muri 2018, Andy Robertson wavuye muri Hull City muri 2017, Georginio Wijnaldum wavuye muri Newcastle United muri 2016, na Danny Ings wavuye muri Burnley yari imaze kumanuka muri 2015.

Ntibikiri Ubwiru, Kylian Mbappé ni umukinnyi wa Real Madrid kugera muri 2029 nk’uko iyi kipe yabyitangarije imuha ikaze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 03 Kamena 2024.

Ibi byazamuye impumeko y’ukwihinduranya gushya ku bakunze Cristiano Ronaldo mu bihe bye i Madrid. Byabaye akarusho ku banyamupira by’umwihariko abagira ukwizera kw’ihurirana ry’ibihe mu mupira w’amaguru aho batangiye gukusanya ibyo Mbappé yaba ahuriyeho na Cristiano Ronaldo ubwo yavaga muri Man United agasinyira Real Madrid muri 2009.

1. Muri 2009 Cristiano Ronaldo yinjiye muri Real Madrid afite imyaka 24 y’amavuko. Kuri ubu kylian Mbappé yinjiye muri Real Madrid, nawe afite imyaka 24 kongeraho umwaka umwe, bivuze ko ubu afite imyaka 25; itari kure cyane y’iyo Cristiano yari afite muri uwo mwaka. Wavuga ko yakerereweho umwaka umwe.

2. Igihe Cristiano Ronaldo yinjira muri Real Madrid yahise iba ikipe ya gatatu akiniye mu mateka nyuma ya Sporting Club y’iwabo muri Portugal na Manchester United. Kylian Mbappe waraye ahawe ikaze muri Real Madrid na we yabaye ikipe ya gatatu akiniye nk’uwabigize umwuga, nyuma ya AS Monaco ndetse na Paris Saint Germain yatsindiye ibitego byinshi mu mateka.

3. Igihe Cristiano Ronaldo yinjira muri Real Madrid yabanje guhabwa kwambara numéro 9. Kylian Mbappé na we mu kugera muri iyi kipe, yasanze numéro 9 iteguye neza cyane nyuma y’igenda rya Karim Benzema wari usanzwe ayambara. Izindi numéro yashoboraga gufata ni nka numéro 10 kuri ubu zambarwa na Luca Modric bitakoroha ko yazamburwa nyuma yo kongerwa undi mwaka w’amasezerano, akaba azanasoreza gukina ruhago muri iyi kipe bita “Los Blancos”.

Yashoboraga kandi kwambara numéro 7 nyuma yo kugenda kwa Eden Hazard, ariko ziherutse kuramutswa Vinícius Junior nk’umukinnyi ukuri muto kandi utanga icyizere, ibi bizatuma ategereza mu mwaka utaha nyuma y’isezera rya Luca [Modric] maze abone kwambara numéro 10, nk’uko Cristiano Ronaldo yabanje gutegereza ko Raúl asohoka akabona kuramutswa numéro 7.

4. Igihe Cristiano Ronaldo yinjira muri Real Madrid, Pep Guardiola ni we wari watwaye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne mu mwaka w’Imikino wa 2008/2009. Uyu mwaka wa 2024, Pep Guardiola niwe wegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza hamwe na Manchester City.

5. Mbappe afite imikinire imwe n’iya Cristiano Ronaldo muri ibyo bihe

Cristiano Ronaldo ubwe aherutse gutangariza ikinyamakuru ‘El Presidente’ ko Mbappé yaba afite imikinire imwe n’iye by’umwihariko ubuhanga bwo gutegeka umupira kandi ku muvuduko wo hejuru.

Nubwo Mbappé aje muri Real Madrid ataratwara Ballon d’Or, yegukanye Igikombe cy’Isi kandi ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago, ibituma ibigwi bya Cristiano na Mbappé ku myaka imwe bidatandukana cyane.

Ikiruseho ni uko Cristiano Ronaldo ubwe na we yemera Mbappé nk’ushobora kugera ikirenge mu cye. Akimara kubona ko yamaze kwemeranya na Real Madrid, Cristiano ubwe yaranditse ati “Ni ishusho yange!” Asoza agira ati “Nejejwe ko kuzakubona uzamura ibishashi “by’umuriro” kuri Bernabeú [Stade y’Amateka Real Madrid isanzwe yakiriraho imikino yayo].

Kylian Mbappé azambara numéro 9 mu mugongo, nk’izo Cristiano yabanje kwambara muri 2009
Kylian Mbappé yahoze afite inzozi zo kuzamera nka Cristiano, bigatuma ataka amafoto ye mu cyumba cye! 

Cristiano Ronaldo ashobora kuba agiye kwiyubururira muri Mbappé i Madrid!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]