Bamwe mubaturage batuye muri Bunagana barashima uko M23 ibayoboye. ngibi ibyo batangaje n’amakuru agezweho kuntambara!

Abaturage batuye muduce twa Bunagana na Rutshuru barashima cyane abarwanyi ba M23 uko babayoboye, nyuma yaho aba barwanyi bigaruriye utuduce ndetse abaturage bakabanza kugira impungenge ariko nyamara aba barwanyi bakaba baraje ari igisubizo. igitera aba baturage kuvuga ibi harimo n’imyanzuro ikomeye iherutse gufatwa n’abagize irishyaka rya M23 nyuma yo kwigarurira uduce twa Bunagana ndetse na Rutshuru.

Ubwo baganiraga na gomanews24 dukesha ayamakuru, bamwe mubaturage bavuze ko kuva aba barwanyi ba M23 bakwigarurira uduce batuyemo, ibintu byabaye bishya ndetse bitungura benshi kuberako batatekerezaga ko aba barwanyi baza bakaba bakora ibikorwa bizima nkuko bari kugenda babigaragaza.

Uyumuturage yagize ati. ” mbere yuko bafata uyumujyi, wasangaga bamwe murubyiruko barigize intagondwa ndetse ugasanga baririrwa bahohotera abaturage, rimwe na rimwe ugasanga bafata kungufu abagore n’abakobwa. ariko kuva bagera hano turarinzwe, baduhaye amategeko iyo uyarenzeho birumvikana urabihanirwa, ndetse nabajyaga bakora urugomo bose ntibakibikora kuberako babafata bakabafungira muri Mabuso zabo. birumvikana ko twabonye umutekano ndetse kubwacu twakwifuje ko akagace kabo kaguma mubiganza byabo.”

Ayamagambo yatangajwe n’uyumuturage usanzwe ukorera muri Centre ya Bunagana, ayahuriye ho nabandi benshi bemeza ko aba barwanyi usibye kuba bashaka kuba bahabwa uburenganzira bwabo nkuko batangaza ko bukubiye mumasezerano bagiranye na leta ya DR Congo, ariko mubigaragara ni abantu bafite umutima mwiza kuko batajya bahohotera abaturage nkuko abasirikare ba FARDC babigenza.

Aba baturage kandi bakomoje kukinyabupfura cy’aba barwanyi aho batangaje ko mugihe gisanzwe wasangaga abasirikare ba FARDC bari basanzwe bacunga agace ka Bunagana, akenshi wasangaga basinze, ubundi ugasanga barwana nyine ibintu ubona bidahaye agaciro imyenda babaga bambaye iriho ibirango by’igihugu. ariko aba barwanyi baM23 niyo ubareba ubona ari abantu bafite umuco ndetse banafite indanga gaciro kuburyo kubwacu tubona dukwiriye no kuba twabashyigikira ariko ntibatsindwe iyi ntambara.ayo yose akaba ari amarangamutima y’abatuye muri Bunagana na Rutshuru nkuko babitangarije gomanews24 dukesha ayamakuru.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.