Mu kibuga cy’umukino w’umupira w’amaguru tumenyereye kubona abakinnyi bambaye imyenda yabo yabugenewe(jerseys) ndetse n’inkweto zo gukinana tuzi nka godiyo, ibyo nibyo bikoresho byumukinnyi uretse ko ku banyezamu hiyongeramo uturindantoki(gloves). Ku ruhande rw’umusifuzi we hiyongeramo ibikoresho birimo ifirimbi, udukoresho tw’itumanaho ndetse n’amakarita aba afite aza kwifashisha ahana abakinnyi bakoze amakosa. Ese waruziko mbere y’1970 nta makarita y’umuhondo cyangwa umutuku byabagaho?.
Umuntu ashobora kubona mu mukino umusifuzi afashe ikarita y’umuhondo cyangwa umutuku akayizamura ayereka umukinnyi ukoze ikosa maze ubireba akibwira ko wenda ari ibintu byahozeho kuva umupira w’amaguru watangira gukinwa, igisubizo ni oya kuko amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku yatangiye gukoreshwa mu gikombe cy’Isi cyo muri 1970 cyabereye muri Mexico. Amakarita iy’umuhondo cyangwa umutuku yatangiye gukoreshwa azanwe n’umusifuzi w’umwongereza Ken Aston.
Bijya gutangira byari mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Chile mu 1962, maze mu mukino wo mu matsinda hagati ya Chile n’Ubutaliyani havuka imvururu. Muri uyu mukino abakinnyi babiri basohowe hanze nyuma yo guterana ingumi byasabye ko Polisi igoboka igahosha izi mvururu.
Kimwe mu byateje imvururu cyabaye ku munota wa munani w’umukino aho umusifuzi Ken Aston yashatse gusohora umukinnyi w’Umutaliyani Geirgio Ferrini nyuma y’ikosa rukomeye yari akoreye Honorino Landa wa Chile. Kubera nta makarita yari yakabayeho byadabaga kubwira umukinnyi ngo ” sohoka”, Georgio Ferrini rero kubera ikibazo cy’ ururimi ntiyabashije kumva ko umusifuzi Ken Aston ari kumubwira ngo asohoke, maze bisaba ko hitabazwa abapolisi ngo bamusohore mu kibuga.
Ibi byagiye mu mutwe w’umusifuzi Ken Aston maze ubwo yari mu nzira ataha yitegereza amatara yo ku muhanda, yitaye cyane ku itara ry’umuhondo n’iry’umutuku. Mu magambo ye yaravuze ati ” naribajije nti buriya umuhondo usobanuye ngo itware buhoro naho umutuku ukavuga ngo rekeraho usohoke”.
Kuri aya matara yo ku muhanda niho Ken Aston yakuye igitekerezo cyo gukoresha amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’ururimi hagati y’umusifuzi n’uwo agiye guha ikarita. Ni umushinga yagejeje muri FIFA maze amakarita atangira gukoreshwa mu gikombe cy’Isi cyo muri 1970 cyabereye muri Mexico.