Frank Spittler arishimira agatambwe Amavubi atera umunsi ku wundi, agasaba Abanyarwanda ikintu kimwe ku mukino wa Nigeria

Torsten Frank Spittler utoza Amavubi arishimira ko umusaruro ugenda urushaho kuba mwiza!

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler arishimira intambwe Amavubi akomeje gutera umunsi ku wundi mu buryo bw’umusaruro mu kibuga, akaboneraho gusaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira Ikipe yabo ku mukino ifitanye na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye mu bwiza no mu bunini.

Ni ibikubiye mu byo yatangarije mu Kiganiro n’Itangazamakuru nyuma yo kunganyiriza n’Ikipe y’Igihugu ya Libye iwayo mu murwa mukuru, Tripoli kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yatangiye agaragaza ishusho rusanze y’ibyaranze umukino n’uko yakiriye ibyawuvuyemo, imbere y’imbaga y’Abanya-Libye bari bamaze imyaka isaga 10 batarebera umukino w’Ikipe yabo iwabo kubera, kubera ibibazo bya politiki.

Ati “Twagize amahirwe y’igitego menshi mu minota 10 ya mbere, umunyezamu wa Libye akomeza kwitwara neza, gusa twagombaga kuba twatsinze igitego kuko navuga ko twari turi mu bihe byacu. Libye yaje kudutsinda igitego, hamwe n’imbaga y’iwabo yari iyishyigikiye, kuva inyuma byari bikomeye, ku bw’amahirwe twabikoze nyuma y’intangiriro z’igice cya kabiri.”

Frank Torsten Spittler uyoboye itsinda rya Gatatu u Rwanda ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ashingiye kuri uyu mukino, kimwe n’iyabanje, ashima umusaruro mwiza ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje kugenda ibona gake gake, akavuga ko bitanga icyizere.

Ati “Ntekereza ko wari umukino ufunguye buri kipe yabonye amahirwe yayo, ndetse muri rusange navuga ko umusaruro ari mwiza. Kuri twe buri nota ridufasha kuzamura icyizere. Ikipe yange yari imaze igihe kirekire itabona umusaruro mwiza, ariko ubu umusaruro uragenda uza gake gake. Ntekereza ko biri mu nzira nziza.”

Uyu mugabo ukomoka mu mujyi wa Augsburg mu Budage, ntiyari gusoza atagarutse ku mukino u Rwanda ruzakiramo Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abarimo Ademola Lookman uhataniye Ballon d’Or ya 2024, asaba Abanyarwanda kuzaba inyuma y’Ikipe yabo.

Ati “Umukino utaha tuzahuramo na Nigeria uzaba ukomeye cyane. Tuzaba turi kuri Stade yacu nshyashya, ndizera ko izaba yuzuye abafana bazaba badushyigikiye. Ni yo mpamvu mvuga ko iri nota ari ingirakamaro cyane kuko byashobokaga ko dusubirana mu rugo intsinzwi; ibintu byari kurushaho kudukomerera.”

Ikipe y’Igihugu, Amavubi itegerejwe i Kigali, izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Igitego cya Innocent Nshuti cyatanze inota rimwe ku Rwanda imbere ya Libye!
Torsten Frank Spittler utoza Amavubi arishimira ko umusaruro ugenda urushaho kuba mwiza!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya