Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Ikipe ya Arsenal yananiwe kuvana intsinzi mu Butaliyani ku nshuro ya kane yikurikirikiranya, FC Bracelona yari imaze igihe yitwara neza muri Shampiyona ya Espagne ikorwa mu jisho na Monaco mu gihe Bayern Leverkusen ari yo yinjije ibitego byinshi ubwo Imikino ya UEFA Champions League mu ishusho nshya.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ku bibuga bitandukanye hari hakomeje Imikino ihuza amakipe aba yarahize ayandi imbere muri za Shampiyona zayo.

Umwe mu mikino yari yitezwe cyane, ni uwo Atalanta Bergamo yo mu Butaliyani yari yakiriyemo Arsenal FC yo mu Bwongereza, maze umukino urangira aya makipe yombi ananiwe kwinjizanya igitego; dore ko Atalanta y’umutoza Gianni Gasperinni yabonye penaliti yashoboraga kuyihesha amanota atatu, ariko umunyezamu, David Raya Martin wa Arsenal akayikuramo yagira ngo asonzemo n’ubundi akawukuramo mu buryo bwuje ubugeni.

Uku kunganyiriza mu Butaliyani byari bisobanuye ko iyi Kipe batazira “Abarashi” imaze imikino ine yikurikiranya idatsinda yakiriwe n’amakipe yo mu Butaliyani. Yatsinzwe na AS Roma igitego 1-0, itsindwa na AC Milan ibitego 4-0, itsindwa na Naples ibitego 2-0, n’uyu munsi inganyije na Atalanta Bergamasca 0-0.

Undi mukino wari wahuruje imbaga ni uwo AS Monaco yari yakiriyemo FC Barcelona dore ko wari wanitabiriwe n’umunyabigwi wa Basketball, Michael Jordan.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyagaragayemo ikarita itukura yahawe Eric Garicia ku ruhande rwa FC Barcelona nyuma yo gukandagira bikomeye, Takumi Minamino, binayiviramo gutsindwa igitego kumunota wa 16 gishyizwemo na Akliouche. Icyakora bidatinze ikipe ya FC Barcelona yahise igombora ku munota wa 28 bikozwe n’ingimbi Lamine Yamal w’imyaka 17 n’iminsi 68 bihita binamugira umukinnyi wa kabiri utsinze muri iri rushanwa bita iry’abagabo, inyuma ya Ansu[mane] Fati na we wa FC Barcelona wabikoze afite imyaka 17 n’iminsi 40 gusa.

Indi mikino ya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Kane aho Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 45 Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi yanyagiriwe na Bayer 04 Leverkusen yo mu Budage iwayo ibitego 4-0; batsinzwe na Florian Wirtz watsinze 2, Alex Grimaldo n’icyo Umunyezamu, Wellenuther yitsinze.

FK Crvena Zvezda yo muri Sérbie yatsindiwe na Benfica Lisbon yo muri Portugal iwayo ibitego 2-0, byatsinzwe na Kerem Akturkoglu na Kokcu uba uhagaze neza hagati mu kibuga.

Saa Tatu z’Ijoro kandi, Atlético De Madrid yo muri Espagne yari yakiriye RB Leipzig yo mu Budage, maze iva inyuma iyishyura igitego cyari cyatsinzwe na Benjamin Sesko, maze Antoine Griezmann na Jose Maria Jimenez bakigira impfabusa.

Kuri iyo saha kandi, Stade Brestois yo mu Bufaransa yari yakiriye Sturm Graz yo muri Autriche birangira ibonye igitego cya mbere mu iri rushanwa bikozwe na Magnetti na mugenzi we Sima baburizamo igitego mugenzi wabo Fernandes yari yitsinze, birangira Brest iwayo mu Bufaransa ibyinnye intsinzi.

Iyi mikino isize FC Bayern Munchen, Celtic, Bayer Leverkusen, Aston Villa, Borussia Dortumund, Sparta Praha, Liverpool na Juventus de Torino ari yo makipe 8 ayoboye andi muri iri rushanwa ryahinduriwe

David Raya yatumye Arsenal itahukana inota rimwe nyumayo gukuramo penaliti ya Mateo Retegui!

Umunyezamu David Raya Martin wa Arsenal akomeje kwitwara neza!
Brest yabonye intsinzi yayo ya mbere mu mateka!
Lamine Yamal Nasroui Ebana yabaye umukinnyi wa 2 utsinze muri UCL akiri muto!
Eric Garcia yertswe ikarita itukura hakiri kare!
Michael Jordan yari yitabiriye umukino wa Barcelona na Monaco!

ishusho.

Florian Wirtz wa Bayer Leverkusen ni we mukinnyi rukumbi wabashije gutsinda ibitego 2 kuri uyu wa Kane!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama