Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

Abakinnyi b’Ikipe ya Muhazi United bamaze guhagarika kwitabira imyitozo itegura umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bateganyaga guhuramo n’Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC kubera kudahemberwa igihe.

Ni umwanzuro ubwabo bemeranyijeho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2024; iminsi mike mbere y’uko besurana na Police FC ku wa Mbere. Iyi kipe kandi yagombaga kuramukira mu myitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, icyo ntibagikozwa.

Mu Ikipe yahose yitwa Rwamagana City FC hari hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bwayo nyuma y’aho bamaze amezi abiri badahembwa.

Hari kandi abakinnyi batatu basaba guhabwa amafaranga bemerewe bagurwa azwi nka “Recruitements”, ariko bakaba batarayabona.

Iyi kipe ifashwa n’uturere twa Rwamagana na Kayonza biteganyije ko izasubira mu kibuga ku wa Mbere, aho izaba yakiriwe na Police FC mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona.

Nyuma y’umunsi wa Gatatu, Muhazi United ifite amanota atatu aho nta mwenda ifite ikaba nta n’igitego izigamye; ibiyishyira ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League 2024/2025.

Abakinnyi ba Muhazi United bahagaritse imyitozo!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda