“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Robertinho uvuga ko Rayon Sports ikwiriye kubahwa!

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, avuga ko Rayon Sports ikwiriye guharanira ko ibigwi byayo bishinga imizi, ariko n’abandi bakayibyuhira kuko atumva ukuntu Gasogi United iyivugaho amagambo akomeye arimo no kuyita “umugore” kuri we afata nko kuyisuzugura.

Ni ibyo uyu mukambwe yatangaje nyuma y’imyitozo Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, yitegura Gasogi United.

Uyu mutoza w’imyaka 64 y’amavuko, yatangiye agaragaza ko Rayon Sports ari ikipe ikwiye kubanza ikagarura igitinyiniro yahoranye nk’uko yaje abyiteze, icyakora abona hakiri imbogamizi zishingiye ku bibazo iyi kipe batazira Murera ihoramo.

Ati “Rayon Sports ni ikipe iba igomba gutsinda buri mukino wose ikinnye. Ngewe Robertinho nazanywe no gutsinda, dutegurira ikipe gutsinda. Icyakora Robertinho si nge ngenyine utegura ikipe, si nange ujya mu kibuga ngo nkine. Nageze hano mu bihe bikakaye cyane aho hagombaga kubanza kwita ku bibazo bya politiki imbere mu ikipe kugira ngo hubakwe ikipe nziza cyane kandi yihagazeho.”

Robertinho utaripfana kandi yagaragaje ko bashoboye gutsindira Mukura VS hanze kandi yuzuye mu gihe bo bakoreshaga ikipe yise iya kabiri, batsinda ikipe ikina Confederation Cup ndetse banatsinda amakipe atandukanye ibitego birenze bitatu mu mikino bakiniye ku kibuga cyabo cyo mu Nzove.

Ati “Ntimwibagirwe ko nge natwaranye natwaranye na Rayon Sports ibikombe bitanu. Icyo ubwacyo mugomba kucyubaha. Ngewe naje hano kugira ngo mfashe ikipe gusubira ku rwego rwiza nk’urwo yahozeho ikina amarushanwa nka ¼ cy’Amarushanwa ya CAF, umukino umwe gusa kugira ngo igere muri 1/2 iyo ni yo yari intego zacu, ni yo ntego tugomba kwinjirana mu mukino wo mu mperza z’icyumweru. Intego y’Ikipe yacu ni ugutsinda uriya mukino, ni ukwegukana Igikombe, ni yo ntego rwose.”

Yasoje agira ati “Ibyo duhatanira bitandukanye n’ibyo bariya [Gasogi United] bahatanira. Ndashishikariza buri mu kunzi wa Rayon Sports aho ari hose kuzaza gushyigikira ikipe kugira ngo tuzatsinde uriya mukino”.

Kugera ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota 2 nyuma yo kunganya na Marines FC n’Amagaju FC mu mikino ibiri ibanza. Uretse umukino wa Gasogi United iti kwitegura uzaba tariki 21 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro, tariki 19 Ukwakira uyu mwaka izakira APR FC muri Derbie de Milles Collines.

Robertinho avuga ko Rayon Sports ikwiriye kubahwa!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda