Arasabirwa inkunga y’ingoboka, umuhanzi Davido yicariye intebe ishyushye

Umuhanzi umaze gukundwa nabatari bake mu gihugu cya Nigeria Dammy Krane umaze iminsi yibasira mugenzi we Davido ko yamwambuye amafaranga menshi kuri ubu yagaragaye ari kumusabira inkunga y’ingoboka.

Hamaze iminsi hacicikana inkuru z’uko Davido yambuye Dammy Krane, uyu musore akaba yarashinjaga Davido kumwambura amafaranga yakoreye amwandikira indirimbo.

Gusa Davido akaba yaranze kuri mfana ahubwo yahise anyomoza ayamakuru avugako Krane koko bari baravuganye ku mwandikira indirimbo ariko akaba yaje akamwandikira imirongo itatu gusa y’indirimbo kandi muminsi yose yakoraga ako kazi yarabaga murugo kwa Davido amutunze nk’umwana muto.

Kuri ubu ubwo Burna Boy yatangazaga ko agiye kwishyura abanyamakuru bo muri Nigeria cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga kugirango bareke kumwandikaho, mukanya gato nkako guhumba iyo nkuru yageze kuri Dammy Krane maze ntagutinda ahita asaba yinginga Burna Boy ko ayo amafaranga agiye kwishyura abanyamakuru yayafashisha Davido kuko amadeni amageze habi.

Krane kandi akaba yasabye Burna Boy ko ayo mafaranga yayafunguramo ikigega cyangwa gafungura konte akayita “GoFundMe”

Bamwe mubafana ba Davido bagaragaje ko bashyigikiye icyo gitekerezo ndetse ko Burna Boy yagakwiye kongera kubitekerezaho kabiri akagoboka mugenzi we.

Davido kandi bikaba bivugwa ko amadeni yamubanye menshi dore ko kugezq ubu uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria aheruka kumugeza mu nkuko ngo amwishyure.

Ibi bikaba biri kuvugwa nyuma yaho Davido ubwo yaherukaga i Kigali yatangaje ko umukufi yari yambaye mu ijosi uri kumuremerera agatangaza ko ashaka kuba yawutegera akazawusanga muri Nigeria nubwo icyo gihe atigeze abikora.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga