Nyuma yuko Rayon Sport yemeye gutandukana nabanyamahanga ba biri umukinnyi ukomeye muri APR nawe yasabiwe kwirukanwa

Ikipe ya Rayon Sport yafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 2 b’abanyamahanga aribo Mugadam na Yousef. nyuma yuko ayamakuru yumvikanye,benshi mubafana ba APR FC basabye ikipe yabo kubirebaho maze bagatandukana n’umukinnyi wabo batakunze imikinire ye witwa APAM Asongwe.

Uyumukinnyi wa APR FC abafana basabira gusezererwa,yageze muri APR FC bivugwako ari igitangaza ko ngo ndetse yaje aje guca agahigo kari kamaze gucibwa na mwene wabo w’umunya Cameroun Onana wakiniraga Rayon Sport ariko akaza kuyivamo yerekeza muri Simba Sport Club yo mugihugu cya Tanzania.

Imwe mumpamvu ikomeye ituma abafana ba APR basaba ubuyobozi ko bwa sezerera uyumusore, ngo bijyanye n’umusaruro uyumusore yatanze udahagije ko ndetse uyumusore babona atanatanga icyizere cyuko azaba umukinnyi ukomeye ndetse bakifuzako yagenda noneho akazasimbuzwa undi mukinnyi umurusha ubushobozi mugihe igura n’igurisha rizaba risubukuye mukwezi kwambere.

Ayamakipe afatwa nk’amakuru muri championa yo mu Rwanda nikenshi yagiye agaragaza ko akora ibintu bijya gusa kumpande zombi kuko iteka aya makipe usanga aba ahanganye bikomeye cyane ndetse anashaka guhora yitwara neza mumikino yose ya hano mu Rwanda ndetse akaba anagaragaza ubushake bwo kubaka igitinyiro mumikino mpuzamahanga.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]