APR FC yongeye kwiyunga n’umutoza Mohammed Adil wari wayiciye arenga miliyoni 900

APR FC yirengagije ibyo FIFA yabasabye kubera Kwizera Adil Mohamed ushobora kubahinduka bagahanwa ku rwego rutangaje.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 30 Ugushyingo 2022, niwo munsi wanyuma ntarengwa ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku isi FIFA yari yahaye ikipe ya APR FC wo kuba yatanze ibisobanuro ku kirego umutoza Adil Mohamed yabagejejeho.

APR FC itifuza kujya kuburana na Adil Mohamed byeruye muri FIFA, yari yakomeje kuganira n’uyu mutoza kugirango bumvikane bitagombye kujya muri FIFA ahubwo bakemeranya amafaranga uyu mutoza yahabwa na APR FC iki kirego kikaba kirangiye ibyo kuburana bikibagira.

Izi mpande zombi twabatangarije ko bamaze kumvikana ko Adil Mohamed agomba guhabwa Milliyoni 400 z’imishahara nubwo amasezerano ye yagaragazaga ko yagomba guhabwa Milliyoni 570, ariko uyu mutoza nyuma yo kubona ko aya mafaranga yayabona hashize igihe kinini nibyo byatumye yemera aya mafaranga ahubwo igitegerejwe nukureba ko APR FC izayatanga.

Nyuma y’ubu bwumvikane bwabayeho, Amakuru twamenye ni uko APR FC ibaruwa yagombaga gutanga muri FIFA ejo yisobanura kuri iki kirego cya Adil yahise ireka kuyitanga, ibintu bishobora gutera abakunzi ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe impungenge kubera ko Adil Mohamed bizeye ko bumvikanye ashobora kubahinduka noneho FIFA igahita ifata umwanzuro ukakaye.

Adil Mohamed abikoze gutya, akaba yakisubiraho ibyo yumvikanye na APR FC sabikomeze, FIFA ishobora guhita ifata umwanzuro yumvishe uruhande rumwe ari rwo rw’Adil Mohamed kubera ko iyi kipe yo ntakintu yaba yatangaje. Iyi kipe ibi bishobora gutuma ihanwa iga kurwaho amanota, kwangirwa kugura abakinnyi cyangwa ku manurwa mu cyiciro cya kabiri.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]