APR FC yipimye kuri Mukura isanga ntayo yarakozwe mu mufuka, ibyaranze umukino

Ikipe ya Mukura Victory Sports yarimo yizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse, yakinnye umukino wa gicuti na APR FC urangira ari 0-0.

Muri rusange igice cyambere cyarangiye ari ubusa kubusa. Ni igice cyambere cyaranzwe no kwiharira umupira kuruhande rwa Mukura, aho yateyemo amapoto 2. Gusa kuruhande rwa APR FC umwataka wayo mushya Victor Mbaoma yaje kurata penaliti yarakoreweho n’umuzamu wa Mukura Nicolas Sebwato.

Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC ariyo yihariye umupira ndetse ari nako igenda ihusha ibitego byari byabazwe. Gusa mukura nayo yanyuzagamo ikataka.

Abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru harimo Shaiboub Abdelhraman, Ruboneka na Mugisha Girbert winjiye mu kibuga asimbuye Apam assongwe wagaragaje urwego rudakanganye muri APR FC, naho muri Mukura ni Nicolas Sebwato, Elitatu ndetse na Kevin Ebene.

APR FC ikomeje kwitegura umukino wa super cup izakinamo na Rayon Sports ku itariki 12 Kanama naho Mukura yo iri kwitegura shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda