Rayon Sports yerekanye abakinnyi 28 bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024. uko niko abakinnyi bagiye bahamagarwa berekwa abakunzi ba Murera.

Guhera saa kumi n’iminota 55 Rayon Sports nibwo yatangiye kwerekana abakinnyi,Heltier Luvumbu Nzinga niwe wambere weretswe abafana akazajya yambara nimero 11, 

Umukinnyi wa 2 weretswe abafana ni umuzamu Hategekimana Bonheur akazajya yambara nimero 13, umukinnyi wa 3 ni Simon Tamale akazajya yambara nimero 24, umukinnyi wa 4 weretswe abafana ni Hakizimana Adolphe akazajya yambara nimero 22.

Umukinnyi wa 5 weretswe abafana ni Mitima akazajya yambara nimero 23, umukinnyi wa 6 weretswe abafana ni Nsabimana Aimable akazajya yambara nimero 15, umukinnyi wa 7 weretswe abafana ni Ganijuru Elie akazajya yambara nimero 16, umukinnyi wa 8 ni Mucyo Didier Junior uzajya yambara nimero 14, umukinnyi wa 9 weretswe abafana ni Bugingo Hakim uzajya yambara nimero 3, umukinnyi wa 10 weretswe abafana ni Serumogo Allyuzajya yambara nimero 2.

 Umukinnyi wa 11 ni Majaliwa uzajya yambara nimero 8, umukinnyi wa 12 ni Kanamugire Roger uzajya yambara nimero 26, umukinnyi wa 13 ni Ndekwe Felix uzajya yambara nimero 17, umukinnyi wa 14 weretswe abafana ni Mugisha Francois Masta uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 15 ni Erik Mbirizi uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 16 ni Rafael Osaluwe uzajya yambara nimero 7.

Umukinnyi wa 17 ni Iradukunda Pascal uzajya yambara nimero 12, umukinnyi wa 18 ni Kalisa Rashid uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 19 ni Mvuyekure Emmanuel uzajya yambara nimero 18, umukinnyi wa 20 ni Eric Ngendahimana uzajay yambara nimero 5, umukinnyi w 21 ni Tuyisenge Arsene uzajya yambara nimero 19, umukinnyi wa 22 ni Musa Esenu uzajay yambara nimero 20.

Umukinnyi wa 23 ni Iraguha Hadji uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 24 ni Rudasingwa Prince uzajay yambara nimero 21, umukinnyi wa 25 ni Charles Balle uzajya yambara nimero 9, umukinnyi wa 26 ni Joakim Ojera uzajya yambara nimero 30.

Umukinnyi wa 27 ni Rwatubyaye Abdul uzajya yambara nimero 4, umukinnyi wa nyuma ni Youssef Rharb waturutse ahatandukanye n’abandi bakinnyi akazajya yambara nimero 10.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha