“Sinkunda guhura na Rayon y’igihuhwe” KNC uvuga ko azahorera APR FC kubera Aba-Rayons bafannye Pyramids “ibyabo byabananiye”

KNC avuga azahorera APR FC kubera Aba-Rayons bafannye Pyramids!

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko ataba ashaka guhura na Rayon Sports iri mu bihe bibi, ahamya ko azahorera APR FC kubera abafana ba Rayon Sports bahisemo gushyigikira FC Pyramids mu mukino wa CAF Champions League wabereye muri Stade Nationale Amahoro.

KNC yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 ubwo yasobanuraga aho Gasogi United igeze imyiteguro y’umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda azahuramo na Rayon Sports tariki 21 Nzeri.

Mbere na mbere KNC kuri ubu uyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda hamwe na Gasogi United ifite amanota 7, yavuze ko adatewe ubwoba n’umurindi w’abafana ba Rayon Sports.

Ati “Kuza kwanyu biranshimisha kuko sinifuza guhura na Rayon Sports y’igihuhwe, nkunda guhura na Rayon Sports ikomeye tukabizanya icyuya ni bwo twumva uburyohe bw’umupira, ibyo rero turabyiteguye.”

Avuga ku bukangurambaga buri gukorwa n’Aba-Rayons nka Kapiteni Muhire Kevin n’abandi yagize ati “Ubwo rero barashaka no gushyira imbaraga hamwe ngo babone intsinzi kugira ngo berekane ko ikibazo cyari Rtd [Jean Fidèle Uwayezu] ko ubungubu ikibazo cyarangiye, imikoshi yose bayishyire kuri Gasogi United; ntabwo bishoboka.”

Yongeyeho ati “Ibizaba ntimuzabimbaze, ntimuzanshinje ngo ni ngewe usenye Rayon Sports, ntabwo ari ngewe n’ikimenyimenyi nubwo Jean Fidèle arwaye, ariko yari yatinye umukino.”

Kakooza Nkuliza Charles uri ku ruhembe rwa Gasogi United, “Urubambyingwe/Les Hommes Integrés” yavuze kandi ko azahorera APR FC kubera abafana ba Rayon Sports bahisemo gushyigikira FC Pyramids mu mukino wa CAF Champions League wabereye muri Stade Nationale Amahoro, bikarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ati “Bafana ba APR FC kubera uburyo abafana ba Rayon Sports baterekereye umuzimu w’ingwagasi [bafannye FC Pyramids] batazi iyo akomoka, baririmba Pyramids kandi ibyabo byabananiye, muzaze muri benshi nzabahoza amarira.”

Umukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona y’u Rwanda Gasogi United izakiramo Rayon Sports, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ukazaba uciye agahigo ko kuba umukino wa Shampiyona wa mbere uzabera muri Stade Amahoro kuva yavugururwa mu bwiza no mu bunini.

KNC avuga azahorera APR FC kubera Aba-Rayons bafannye Pyramids!

Related posts

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]

APR FC yasesekaye kwa Pyramids mu Misiri ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]