APR FC yatsinze itababarira Etincelles FC, Victor Mbaoma yongera guca impaka

Kuri iki cyumweru shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bagabo mu Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 8.

APR FC yari yakoze urugendo rutoroshye yerekeza mu Karere ka Rubavu gukina n’ikipe ya Etincelles FC. Mu mukino watangiye isaa 15h00 APR FC yatsinze iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Rubavu ibitego 3-0.

Muri rusange uyu mukino woroheye ikipe ya APR FC cyane ko akazi kose yagasoje mu gice cya mbere. Nubwo Etincelles FC yabanje kwihagararaho akagozi kacitse ku munota wa 15′ ubwo Victor Mbaoma yafunguraga amazamu.

Bidatinze Etincelles FC ikiri gushaka uko yakwishyura, Kapiteni wayo Nshimiyimana Abdou yahawe ikarita itukura bituma ikipe iva mu mukino.

Ku munota wa 45′ w’umukino ikipe ya APR FC yabonye igitego cya 2 cyinjijwe na Victor Mbaoma ku mupira waruturutse muri koroneri. Etincelles ikiri kwitekerezaho bahise bayitsinda igitego cya 3 cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan utigeze akishimira cyane ko yatsindaga ikipe yakiniye.

Igice cya Kabiri cyaranzwe no gusimbuza abakinnyi ku mpande zombi ariko nta kipe yigeze ibonamo igitego, gusa Étincelles FC yahushijemo Penaliti, umukino urangira ari ibitego 3-0.

APR FC isoje imikino y’umunsi wa 8 ifite amanota 17 ayishyira ku mwanya wa 2 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, iri nyuma Musanze FC zinganya amanota gusa APR FC iracyafite umukino w’ikirarane izasuramo Sunrise FC.

APRAbakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh

Niyibizi Ramadhan

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Victor Mboama

Yunussu Nshimiyimana

Niyigena Clement

Ishimwe Gilbert

Ruboneka Bosco

Alain Kwitonda Bacca

Taddeo Lwanga

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda