Inkuru yinshamugongo mu Karere ka Huye , habaye impanuka  abana babiri basanzwe  bapfiriye mu cyuzi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 ku i saa kumi z’ umugoroba , nibwo abana babiri barohamye bahasiga ubuzima, byabereye mu mudugudu w’ Akanyana, mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge aa Ruhashya wo mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko Abapfiriye muri iyo mpanuka ni Abizera Fabrice w’imyaka 17  na Sibobugingo Pascal w’imyaka 17.

SP Emmanuel Habiyaremye,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,  yavuze  ko  barohamye ubwo bafataga ubwato bushaje bwari ku cyuzi cyitwa Rusuri Rwamuginga babujyamo barabutwara, banakoresha ibikoresho bitabugenewe, yagize ati “Abo bana bageze hagati mu mazi ubwato burarohama bajyana nabwo niko gupfa.”

Ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage bakuramo iyo mirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023.l,Imirambo yajyanwe mu rugo bakomokamo bikaba biteganyijwe ko iri bushyingurwe.Polisi isaba ababyeyi gucunga abana babo kandi yibutsa ko nta muntu wemerewe kujya mu bwato adafite ubwirinzi kandi icyuzi gifite banyiracyo gikwiye kugira abakirinda.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro