APR FC yakuye 3 i Ngoma, Bugesera inyagira kiyovu Sports, As Kigali ikomeza kurakazwa, Musanze ntawuyihagarika, shampiyona iryoheye ijisho

kuri uyu wa Gatandatu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga amakipe atandukanye akina umunsi wa 3.

Duhereye i Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba ikipe ya Étoile de l’Est yari yakiriye Apr FC, kuri Étoile de l’Est wari umukino wa Gatatu mu gihe APR FC yakinaga umukino wa kabiri muri shampiyona. igice cya mbere cyarangiye ari ubusa k’ubusa. Mu gice cya kabiri ku munota wa 80 APR FC nibwo yabonye igitego kinjijwe na Kwitonda Alain Bacca, umukino urangira gutyo.

I Musanze ikipe ya Sunrise FC yari yakiriwe na Musanze FC, umukino urangira Musanze FC itsinze Sunrise ibitego 2-1. Musanze ntiratsindwa umukino n’umwe muri itatu imaze gukinwa muri shampiyona y’uno mwaka.

Marine FC yari i Rubavu irimo gukina na Etincelles FC wari umukino hagati y’amakipe abiri ya makeba akinira kuri sitade Umuganda, Marine FC byarangiye itwaye amanota 3 y’uyu munsi Ku gitego cyatsinzwe na Gikamba Ismail ku munota wa 83.

Mu Bugesera ikipe ya Kiyovu Sports yari yasuye Bugesera, mu mikino 2 bari bamaze gukina Bugesera nta nota yarifite mu gihe kiyovu Sports yo yarifite 4. Igice cyambere cyarangiye Bugesera ifite igitego kimwe, Gusa umukino muri rusange warangiye Bugesera FC itsinze ibitego 4-0 bwa Kiyovu Sports.

I Kigali ikipe ya As Kigali yari yakiriye Gasogi United, Umukino urangira Gasogi united itahukanye amanota 3, itsindiwe na Muderi Akbar hamwe na Ndjomekou mu gihe Kimwe cya As Kigali kinjijwe na Félix Kone.

Nubwo ejo ku cyumweru hategerejwe imikino ibiri, Ikipe ya Musanze ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona ndetse Nta n’ikipe ifite ubushobozi bwo kuyikura Ku mwanya wa mbere Hatarakinwa umunsi wa 4.

Amakipe 4 ya mbere kugeza ubu ni

1. Musanze FC 9/9 pts

2. Gasogi United 6/9 pts

3. APR FC 6/6 pts

4. Amagaju FC 5/9 pts

5. Rayon Sports 5/9 pts

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda