Mu karere ka Gicumbi Mudugudu ari mu bahitanywe n’ ikirombe ubwo yari agiye kwiba amabuye y’ agaciro

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru iteye agahinda ,aho Ubuyobozi bw’ Aka karere bwatangaje ko bwihanganishije imiryango y’ abagabo babiri barimo Mudugudu bapfirye mu kirombe ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’ agaciro mu buryo butemewe, amakuru avuga ko Alabapfuye ni Tuyisenge Théoneste wari umukuru w’Umudugudu wa Rusenge mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Nyagahanga na Ubonyentabaza Alias wo mu Murenge wa Ruvune.

Aba bombi ku wa 01 Nzeri 2023 nibwo basanzwe bapfiriye muri kiriya kirombe cyo mu Murenge wa Ruvune ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru kandi akomeza avuga ko icyo kirombe cyarimo abagabo bagera kuri batandatu ariko abagera kuri bane babasha kurokoka.

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abaturage n’abayobozi kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe n’amategeko.Ati Abayobozi turabasaba kuba intangarugero kandi bagakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda na bo kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

 Ivomo: Umuseke.rw

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe