Muri rusange urukundo rugizwe no kwihangana ,kubabarirana ,gutegerezanya no gukosorana igihe habayeho gukosa ariko kandi habaho ubwo ibyo byose umuntu atabashije kubyihanganira igihe kimwe mubyo tugiye kugarukaho bidakozwe n’umusore uri mu rukundo n’umukobwa ,kuko bishobora gushimangira ko atamukunda bitewe nuko ari ibintu bito ariko bisobanuye byinshi ku ngano y’urukundo umusore akundamo umukobwa :
Umusore utarakwerekana mu nshuti ze
Umusore utarakugurira impano
Umusore utaraguhuza nabo mu muryango we
Umusore utakwibutsa ko uri mwiza
Umusore utifuza ko mugendana mu ruhame cg ngo musohokane mu ruhame
Umusore utibuka isabukuru y’amavuko yawe
Umusore utaguha imbaraga mu byo ukora
Umusore utajya akuganiriza kuhazaza hanyu mwembi nk’umuryango.
Impamvu rero ni uko byibura ibi bivuzwe haruguru ni zimwe mu ngingo zishimangira neza ko umusore agukunda byanyabyo kandi yifuza ko mubana ,rero niba umusore mukundana ntanarimwe aragukorera kimwe muri ibyo iruka uhunge kuko ntagahunda agufiteho.