Amajyepfo: Imboni z’Imiyoborere Myiza barahiga kugira uruhare mu bibakorerwa himakazwa uburenganzira bwa muntu

Abahuguwe baravuga ko bagiye kujya bagira uruhare mu bibakorerwa!

 Abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo  bazwi nk’Imboni z’Imiyoborere, nyuma yo guhabwa inyigisho zigamije guharanira no kwimakaza uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ubu basobanukiwe ibibakorerwa; bityo bakaba banorohereje Igihugu mu nzira y’iterambere.

Baratangaza ibi nyuma yo guhabwa amahugurwa agaruka ku myanzuronama izwi nka ‘Universal Periodic Review’ ibihugu bibarirwa mu Umuryango w’Abibumbye bigenda bihana bagasuzuma ikigero uburenganzira bwa muntu bugezeho bwubahirizwa n’ingamba zifatwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Kanama 2024, gihuriza hamwe abaturage babarirwa mu 150 baturutse mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.

Aba baturage bibumbiye mu muryango uzwi nk’Imboni z’Imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko nyuma yo guhugurwa n’Ikigo Great Lakes Initiative for Human Rights and Development [GLIHD] kuri ubu basobanukiwe ibibakorerwa n’uruhare rwabo muri byo; biyemeza kuba intumwa nziza no ku bandi.

Umwe muri bo, ni Hakizimana Faustin wo mu karere ka Nyaruguru wagize ati “Aya mahugurwa atwunguye ibintu byinshi cyane ku burenganzira bwa muntu, twamenye uko umuntu agomba gutwara mugenzi we cyangwa n’uko yamuzamura mu mibereho myiza no mu iterambere. Ubu icyo tugiye gukora ni ugukora inama hamwe n’abandi tukabasangiza ubu bumenyi.”

Ayinkamiye Marie Jeanne waturutse mu karere ka Nyamagabe yagize ati “Icyo bitumariye nk’imboni z’imiyoborere myiza ni uko tubashije gusobanukirwa. Hari byinshi twajyaga tubona ariko ntitunamenye uko twabikorera ubuvugizi, tukagira ngo biriya ni ibya Leta gusa, ariko tumenye ko tubifatanyije. Hari abo twabonaga batsikamiwe ariko ntitubone uko tubimenyekanisha.”

Uwizeye Innocent na we waturutse mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Mbazi yagize ati “Icyo tuvanye muri aya mahugurwa, ni ugushyira iyi myanzuro mu bikorwa kugira ngo buri muturage agire uruhare mu bimukorerwa. Twajyaga duhura na byo cyane cyane mu gihe cyo kwakira ibibazo by’abaturage mu nteko no kubyegeranya.”

Yongeyeho ati “Twabonye ko buri wese agomba guhambwa ijambo hatitawe ku cyiciro arimo, yaba ari urubyiruko, abagore, abagabo cyangwa abafite ubumuga, bose bagatanga ibitekerezo byabo kugira ngo bizamuke bigere hejuru.”

Umukozi wa GLIHD ushinzwe amategeko akaba n’umuhuzabikorwa w’iyi gahunda, Rasana Pitié Benedict, avuga muri iyi gahunda abaturage bungutse ubumenyi bukwiye buri mwenegihugu; ibizamufasha gukanguka akamenya uburenganzira bwe no gusobanukirwa neza impamvu igihugu gishyiraho gahunda zitandukanye.

Ati “Hamwe n’iyi gahunda, abaturage barushaho gusobanukirwa neza ko ibikorwa bitandukanye bishyirwa mu bikorwa iwabo mu turere, akenshi biba biturutse kuri ibi byifuzonama ibindi bihugu bibarirwa mu Umuryango w’Abibumbye bihana na bigenzi byabyo kugira ngo biteze imbere uburenganzira bwa muntu. Abaturage bagize inyota yo kumenya ibibakorerwa. Usanga umuturage wo hasi aba adasobanukiwe amategeko bityo ugasanga yamugonze cyangwa ntanamenye aho abariza. Rero, bigenda bibakangura.”

Mu bundi butumwa yatanze, yavuze ko umuturage wese hatitawe ku cyiciro abarizwamo akwiriye gukangukinga gusobanukirwa ibimukorerwa, bikabarinda gutsikamirwa no kumenya aho yatanga ikibazo mu gihe uburenganzira bwe butubahirijwe; bityo akaba anorohereje Igihugu.

Ati “Duhuriza hamwe ibyiciro byose dusanga mu giturage kugira ngo babashe kuzamurana ndetse no kumenya neza uburenganzira bwabo. Turabashishikariza kubimenya kuko bibafasha kwirinda kuba batsikamirwa cyangwa ukanamenya aho utanga ikibazo mu gihe wahohotewe cyane cyane mu nzego z’ibanze ndetse n’ahandi hatandukanye hagufasha kukurengera.”

Avuga kandi ko iki gikorwa kizakomereza mu ntara zose z’igihugu ari na ko bahabwa imfashanyigisho zo kubazamurira ubumenyi ku burenganzira bwa muntu.

Uyu munsi haganiriwe ku myanzuro 160 u Rwanda rwemeje mu byiciro bitandukanye birimo ibidukikje, ubukungu ndetse n’imibereho myiza, aho hari byinshi amahanga yagiye asaba ko u Rwanda rwavugurura rukabishyira mu bikorwa.

Ni ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu mushinga Civic Space Advancement Project [CSAP], aho uyu ari urubuga ruhuza abaturage ndetse na sosiyete sivile.

Uyu mushinga kandi uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo cy’Abanya-Norvege kizwi nka “Norwegian People’s Aid” ku nkunga ya Ambassade y’u Bubiligi i Kigali mu Rwanda.

Abahuguwe baravuga ko bagiye kujya bagira uruhare mu bibakorerwa!
Bavuga ko bagiye gusangiza ubumenyi n’abasigaye mu biturage!
“Imboni z’Imiyoborere Myiza” baravuga ko basobanukiwe ibirebana n’uburenganzira bwabo!

Related posts

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%

Davis D yavuze ibirambuye ku mafoto ye na Platin yateje urunturuntu ubwo barimo kunywa itabi