APR FC igejeje i ikigali umwataka ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria wakinaga mu kiciro cya 1 iburayi

 

nyuma yo kumara igihe kinini ishinjwa na batari bake ko yiziritse Ku bataka babanyarwanda kandi ntabushobozi bafite bwo kuyiheka mu mikino muzamahanga, APR FC yiyemeje guca iyo karande izana abataka badashidinwaho.

Umwe muri abo bataka ndetse wamaze no kugera i Kigali ni umunya Nigeria witwa Victor Mbaoma w’imyaka 26, dore ko yavutse tariki 20 ukwakira 1996. Uyu musore ubusanzwe akina nk’umwataka cyangwa se rutahizamu nimero 9, ndetse anakinira ikipe ye y’igihugu ya Nigeria nkuru (supereagles).

Uyu mwataka yakiniraga ikipe ya FC QIZILQUM ZARAFSHON yo mu gihugu cya Uzbekistan mu kiciro cya mbere. Mu yandi makipe yakiniye harimo Remo star FC, Akwa united, Enyimba FC na MC Alger.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda