APR FC ikomeje kongera intwaro kuzindi umunya Sudan ufitiwe umwenda na kiyovu yageze muri APR FC

APR FC imaze kumanura indi ntwaro y’umukinnyi ukina hagati mu kibuga, umunya Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman.

Uyu mukinnyi afite imyaka 29 yavutse tariki 7 kamena 1994. Ubusanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira ( attacking midfielder). Shaiboub yatangiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru ya Sudan 2019 aho amaze kuyikinira imikino 13.

Sharaf Shaiboub yanyuze mu makipe atandukanye akomeye arimo Simba, yo muri Tanzania, Al Hilal club na Al Merrikh ziwabo na Al Talaba yo muri Iraq yakiniraga umwaka w’imikino ushize.

uyu Kandi ni umwe mu basore basinyiye kiyovu sport umwaka ushize ariko bikarngira atandukanye nayo atayikiniye umukino n’umwe, ndetse kuri ubu kiyovu sport ibaba imufitiye umwenda w’amafaranga menshi, arimo nogutuma itemerewe gusinyisha abakinnyi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda