Amavubi yasezereye abakinnyi batatu mu mwiherero witegura Bénin na Lesotho

Niyongira Patience wa Bugesera yasezerewe nyuma yo kwitwara neza agafasha Bugesera kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’umupira w’amaguru yakuye Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC na Niyongira Patience wa Bugesera FC, mu mwiherero Amavubi ari kwiteguramo imikino ibiri izayihuza nAmakipe y’Ibihugu bya Bénin na Lesotho.

Ni umwanzuro washyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024, mu mafoto yanyujijwe ku rubuga rwa X rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aherekejewe n’amagambo abashimira akanabahera icyarimwe ikaze na none mu bihe biri imbere.

Uyu mwiherero watangiye ku wa mbere taliki 20 Gicurasi 2024, ubanza kwitabirwa n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu mu makipe atandukanye bahamagawe n’umutoza, naho abakina hanze y’igihugu bakaba bagikomeje kuhagera mu myitozo iri kubera ku kibugu cya I Ntare giherereye muri aka karere mu murenge wa Nyamata ahazwi nk’i Gahembe.

Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu itsinda rya gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba 2026.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda rya gatatu n’amanota Ane, nyuma yo gutsinda umukino w’Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe, akaba akurikiwe na Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Bénin ndetse na Lesotho.

Niyongira Patience wa Bugesera yasezerewe nyuma yo kwitwara neza agafasha Bugesera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Simeon yari amaze igihe kinini agamagarwa mu Amavubi
Nsengiyumva Samuel ari kuzamuka neza atanga Icyizere cyo kuzakinira Ikipe y’Igihugu igihe kirekire

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe